Aya mafaranga akubiye mu maserano RRA yagiranye n’Ikigo gishinzwe iterambere ry’ubucuruzi muri Afurika y’Iburasirazuba (Trade Mark East Africa) kuri uyu wa 30 Ukwakira.
Komiseri mukuru wa RRA, Ruganintwali Pascal, yavuze ko ‘Amafaranga bahawe yo kuvugurura ikoranabuhanga mu kumenyekanisha imisoro ari icyiciro cya Kabiri, icya mbere yifashishijwe mu kurishyiraho, guhugura abakozi n’ibindi.’
Ati “N’ubundi ni ukuguma kongera ubushobozi ubwo buryo buriho. Ni umushinga mugari bagiranye na Leta y’u Rwanda ariko RRA ifitemo amadolari miliyoni 1, 57. Aje kongerera ubushobozi uwo muyoboro.”
Mu rwego rw’ubucuruzi, ikoranabuhanga ryorohereje abacuruzi. Ritaraza, kugira ngo ibicuruzwa bive ku cyambu cya Mombasa bigere mu Rwanda, byamaraga iminsi 11 mu nzira kubera ko byacaga ahantu henshi bigahagarikwa ngo bisoreshwe.
Ruganintwali ati “Uyu munsi mbabwira, bisigaye bimara umunsi umwe, umucuruzi akaba yamenyekanishije n’ibyo acuruza bigasohoka. Byatumye n’u Rwanda ruba urwa kabiri muri Afurika mu bijyanye no korohereza abacuruzi.”
Raporo ya Banki y’Isi ya ‘Doing Business 2018’ yashyizwe ahagaragara mu Ukwakira 2017, yerekanye ko u Rwanda rwabaye igihugu cya kabiri muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara cyorohereza abashoramari, rukaza ku mwanya wa 41 ku isi.
Yakomeje avuga ko iyi nkunga izarufasha gukomeza kuza imbere, ku buryo rwazagera no ku mwanya wa mbere.
Umuyobozi w’umushinga ya TMEA mu Rwanda, Jackie Zizane, yavuze ko ‘Iryo koranabuhanga rifitiye inyungu abacuruzi bo mu bihugu bya EAC n’ubucuruzi bwabyo muri rusange.’
Ati “Inshingano zacu ni ugufasha ibihugu bigize EAC koroherezwa mu guhererekanya ibicuruzwa mu masoko, bikagera no ku rwego mpuzamahanga.”
Iyi nkunga ni igice cy’umushinga mugari wa miliyoni 53$Trade Mark East Africa ifitanye n’u Rwanda. Biteganyijwe ko izakoreshwa kugera mu 2022.



















TANGA IGITEKEREZO