Imibare yatangajwe kuri uyu wa Gatanu igaragaza ko umusoro wakusanyijwe mu 2022/23 wazamutseho 22.1% ugereranyije n’umwaka w’Ingengo y’imari wa 2021/2022, aho ku ntego yari yatanzwe harenzeho miliyari 81.5 Frw.
Izamuka ry’imisoro yakusanyijwe ryakomeje kugendana n’uruhare rwayo mu ngengo y’imari y’igihugu, aho mu mwaka ushize rwageze kuri 48.3%, ruvuye ku gipimo cya 43% mu 2021/22.
Komiseri Mukuru wa RRA, Bizimana Ruganintwali Pascal, yavuze ko intambwe yatewe mu mwaka ushize ishimishije, nubwo utavuga ko abantu bageze iyo bajya.
Yakomeje ati "Muzi ko RRA igenda ishyira imbaraga mu ikoranabuhanga kugira ngo ibijyanye n’imisoreshereze bitworohere, binafashe abasora, binatume gusoresha bihenduka, uwishyura bimugabanyirize ikiguzi, ariko natwe bidufashe mu kwihutisha no gutanga serivisi."
Yavuze ko ingamba zashyizweho mu bugenzuzi bw’imisoro zatumye haboneka miliyari 27 Frw z’inyongera, cyane cyane mu kugenzura ibyatunze umwuga bimenyekanishwa n’abasora.
Mbere ngo hari abamenyekanishaga ibitari ukuri, ariko ubu ni ukugendera kuri fagitire za EBM.
Ruganintwali yanavuze ko kuba byarabaye itegeko ko abacuruzi bose bakoresha EBM, aho kuba umwihariko w’abishyura umusoro ku nyongeragaciro (VAT), nabyo byafashije.
Ati "Ibyo rero byatumye ku mubare w’abasora hiyongeraho 32,000. Ibyo ubwabyo byatwongereyeho miliyari 7.1 Frw ku mafaranga twagombaga gukusanya."
Ku rundi ruhande, n’ibitumizwa mu mahanga byiyongereye muri za gasutamo.
Mu mwaka ushize kandi Guverinoma yafashe ingamba zo gukuraho umusoro ku nyongeragaciro nko ku muceli na kawunga, kimwe na Nkunganire yashyizwe ku bikomoka kuri peteroli mu rwego rwo guhangana n’izamuka ry’ibiciro.
Ruganintwali yavuze ko muri urwo rugendo, Leta yigomwe miliyari 55 Frw, ariko bituma izindi nzego zibasha gukora neza, zitanga umusoro mwinshi.
Imbogamizi igihari ngo ni ukuba hari abantu batubahiriza amategeko yo gutanga umusoro, nubwo hari ingamba zigenda zifatwa.
Ati "Ni ukuvuga ngo turoroshya, ariko abagomba gusora basore bose. Dufite ingamba zizatuma turushaho kugenda twongera ubushobozi, n’imyumvire yo gutuma abantu basora neza."
Mu zindi ngamba zafashwe, kugabanya imisoro ku binyabiziga bikoresha amashanyarazi cyangwa ingufu za batiri na moteri icyarimwe (hybrid), byatumye leta yigomwa miliyari 11.9 Frw.
Impinduka zitezweho umusaruro mu misoro
Muri uyu mwaka w’Ingengo y’imari wa 2023/2024, RRA yahawe intego ya miliyari 2637 Frw, bikazatuma igipimo cy’imisoro mu ngengo y’imari kiba nibura 52.4%.
Ruganintwali ati "Ntabwo byoroshye, ariko ingamba ni uko tuzakomeza kwiyambaza ikoranabuhanga, ni ngombwa cyane, ariko hari n’amavugurura twakoze mu kigo, yazatuma turushaho kunoza imikorere."
Mu mpinduka zirimo gukorwa harimo ko hatangiye uburyo butuma umuntu uranguye akoresheje TIN, ahabwa ’code’ igaragaza ko ari nyirayo cyangwa se ko ari we uranguye.
Mbere ngo hari ubwo abantu bakoraga amanyanga bakarangurira kuri TIN z’abandi, ku buryo hari nk’abacuruzi bato bishyuzwaga miliyoni zirenga 900 Frw, ku bintu batemera ko baranguye.
Izindi ngamba zijyanye n’umusoro w’ubutaka wahoze hagati ya 0-300 Frw kuri metero kare, ubu warahinduwe uba hagati ya 0-80 Frw kuri metero kare.
Ruganintwali yakomeje ati "Ni ikintu gikomeye mu by’ukuri, navuga ko kizakemura ibibazo by’abaturage twese. Hari imisoro ku gaciro k’inzu, ubu buri muntu ufite inzu ya kabiri yishyuraga 1% by’agaciro kayo, ubu byaragabanyijwe bigera kuri 0.50%, urumva ni kimwe cya kabiri. Hari n’amateka agaragaza amahoro anyuranye yagabanyijwe ndetse n’ayavuyeho."
"Ibyo byose iyo tureba, bizazana icyuho ubibaze mu mibare, ariko tukibwira ko ubwo byoroherejwe, nanone abantu benshi bazitabira umusoro. Iyo abantu benshi basoze make make, kenshi birusha guca menshi ashobora abantu bake. Ni naryo shingiro ry’imisoro burya."
Ikindi kintu kizaba gisoreshwa muri uyu mwaka ni ukugurisha ubutaka cyangwa inzu.
Ruganintwali ati "Niyo mpamvu twavuze tuti ese ko tubona hari abantu bari kugwiza ubukire, kandi bakora ubucuruzi, hari abandi bakora ubucuruzi buciriritse kandi bagasora, kubera iki aba bandi badasora? Ni uko rero byaje. Ni umusoro mushya, ariko ni amafaranga nayo azunganira icyuho cyavuka mu misoreshereze y’imisoro y’inzego z’ibanze."
Yashimangiye ko abantu bazagenda bazamura imyumvire y’imisoro, ari nako bazabasha kwishyura imisoro ari benshi, bigatanga umusaruro kurusha gutanga imisoro ihanitse.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!