RRA yagaragaje ko muri rusange habayeho izamuka rya 13.6% ugereranyije n’amafaranga yinjijwe mu 2016/17 avuye mu misoro.
Imisoro n’amahoro yinjizwa n’uturere ni miliyari 60. 6 Frw mu gihe intego yari miliyari 60.1 Frw.
Iyi mibare yatangajwe ubwo hizihizwaga Umunsi Mukuru wo gushimira Abasora mu Ntara y’Iburasirazuba kuri uyu wa 23 Ukwakira 2019.
Uyu munsi wizihijwe ku nshuro ya 17, wahawe insanganyamatsiko igira iti “Dusore neza, twubake u Rwanda twifuza”.
Komiseri Mukuru wungirije muri RRA, Kanyangeyo Agnes, yavuze ko izamuka ryabayeho rishingiye “ku bufatanye n’abikorera, ubukungu bw’igihugu buhagaze neza, gahunda za leta zirebana n’imisoro n’amahoro n’uburyo abasora bitabira gukoresha ikoranabuhanga rya EBM.’’
Ku mwihariko w’Intara y’Iburasirazuba yizihirijwemo umunsi wo gushimira abasora, ni uko mu misoro y’imbere mu gihugu yinjije miliyari Frw 26.2 ku ntego yo kwinjiza miliyari Frw 23.9, hakaba harabayeho izamuka rya 20.5%.
Imisoro n’amahoro y’uturere muri iyo ntara, iri kuri miliyari 10.3 Frw mu gihe intego yari miliyari 9.8 Frw.
Mu byakozwe mu korohereza abasora harimo kugabanya imisoro ku bikorerwa mu Rwanda birimo inzoga na divayi byashyizwe kuri 30% mu gihe iziva hanze zisora 70%.
RRA yatangaje ko mu 2019/20 isabwa kwinjiza miliyari 1579 Frw.
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yavuze ko kugira ngo bigerweho bisaba ubufatanye bw’abasora na leta mu bijyanye n’amategeko aborohereza.
Ati “Twagiye tugaragaza ko imisoro n’amahoro byagira uruhare rwa 68% ku mafaranga yinjizwa, biba bisaba ngo ari abikorera, ba rwiyemezamirimo, abacuruzi twese dufatanye ngo tugere kuri aya mafaranga, ariko n’imisoro irusheho kongera umusaruro kuri urwo ruhare. Ikindi ni impinduka mu mategeko agamije korohereza buri musoreshwa mu kazi n’ishoramari rye.’’
Itegeko riherutse gusohoka mu igazeti ya Leta mu Ukwakira 2019, rigena ibihano ku bukererwe byaragabanyijwe.
Uwakererewe kwishyura yishyura ibihano bya 20% by’umusoro yari kwishyura igihe atararenza iminsi 30 y’ubukererwe. Urengeje iminsi 30 ariko iri munsi ya 60 yishyura 40% naho uyirengeje yishyura 60% y’ibihano.
Kugeza ubu imisoro ifite uruhare rwa 54.1% mu ngengo y’imari y’igihugu, mu gihe nko mu 1998 yari 36.3%. Muri uwo mwaka u Rwanda rwari rwinjije miliyari 62.8 Frw mu misoro.
Ibikorwa bitandukanye igihugu gikora byinshi biva mu misoro.
By’umwihariko i Burasirazuba, Guverineri Fred Mufulukye yerekanye ko ibikorwa birimo umushinga munini w’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege kiri kubakwa i Bugesera, inganda z’amazi zirimo urwa Kanyonyomba n’u rwa Kanzenze, imirenge itanu yahawe amazi muri Gatsibo umwaka ushize biri gukorwa harimo uruhare runini rw’imisoro.
RRA yashimiye abasoze neza mu mwaka wa 2018, barimo imiryango, ibigo, amahoteri n’abantu ku giti cyabo.
Mu miryango n’ibigo hashimiwe Partners in health [Inshuti mu buzima], Palast Rock Hotel, Escale Group Ltd, Ayateka Star Company Ltd, Ezobu Services Company Ltd, Women Empowered Business Company, Agashinguracumu Ltd, B&C General Supply Ltd. Mu bikorera ku giti cyabo hashimiwe Mpamo Anicet watanze neza umusoro ku nyungu z’ubukode, Ndahiro Ndawula Donald, Kimenyi Patrick na Gashumba Emmanuel.
























TANGA IGITEKEREZO