00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RRA yasabye abasoreshwa b’Iburengerazuba gukoresha neza EBM no guca magendu

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 22 December 2018 saa 08:26
Yasuwe :

Ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA) cyibukije abasoreshwa bo mu Ntara y’Iburengerazuba gukomeza kwitandukanya na magendu bakoresha uburyo bw’ikoranabuhanga mu gutanga inyemezabwishyu (EBM).

Babikanguriwe na Komiseri Mukuru wa RRA, Bizimana Ruganintwali Pascal, ubwo yagiranaga inama n’abahagarariye abasora mu Ntara y’Iburengerazuba, ku wa 21 Ukuboza 2018 i Rubavu.

Iyi nama yarimo abandi bayobozi nka Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Munyantwali Alphonse n’abayobozi b’Uturere tugize iyo Ntara.

Abasora bibukijwe gutanga umusoro n’amahoro bakoresheje ikoranabuhanga rikomeza kubegerezwa ririmo iryo kuyimenyekanisha no kuyishyura hifashishijwe internet cyangwa se gukoresha telefoni igendanwa.

Ruganintwali yabibukije ko bakiye gufatanya bagashimangira icyerekezo cy’igihugu cyo kwigira, baharanira kubaka u Rwanda abanyarwanda bifuza.

Ati“Imisoro niryo shingiro ry’iterambere ry’ubukungu bw’igihugu ni naho rero gikura ubushobozi butuma gishyiraho ibikorwa remezo nk’ imihanda, amashuri, amavuriro.”

Guverineri Munyantwali yavuze ko inzego zikwiye gusenyera umugozi umwe, ziharanira ko imisoro itangwa kuko ari yo ituma igihugu cyigira, kikanagira ijambo mu ruhando rw’amahanga.

Kuva muri Nyakanga kugera mu Ugushyingo, Intara y’Iburengerazuba imaze gukusanya imisoro yakirwa y’imbere mu gihugu ku kigero cya 36% naho iyeguriwe inzego z’ibanze iri ku kigero cya 31%.

Abasora bo mu iyi Ntara baherukaga gusaba RRA kubegereza ikoranabuhanga rya EBM ivuguruye, bagahugurwa, bakanahabwa iryo koranabuhanga bitagombye ko bajya kuyisabira i Kigali.

Iki cyifuzo cyashyizwe mu bikorwa mu kwezi gushize, abasora banditse muri TVA, bahugurirwa gukoresha EBM ivuguruye ndetse banayibashyirira muri mudasobwa ku buntu.

Abasora banibukijwe ko muri izi mpera z’umwaka, abarebwa n’amahoro ku bukode bw’ubutaka, bagomba kuyatanga babanje gukora imenyesha ryayo banyuze ku rubuga rwa RRA cyangwa bagakoresha Telephone igendanwa.

Ibyo babikora buzuzamo nimero y’ubutaka UPI system ikamubarira amahoro agomba kwishyura, ikamuha na nimero yo kwishyuriraho, akishyura akoresheje ikoranabuhanga cyangwa akishyura kuri banki imwegereye.

Abitabiriye ibiganiro i Rubavu basabwe kwirinda magendu
Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Munyantwali Alphonse, ko inzego zikwiye gusenyera umugozi umwe, ziharanira ko imisoro itangwa kuko ari yo ituma igihugu cyigira
Komiseri mukuru wa RRA, Ruganintwali Pascal, yasabye ubufatanye mu gushyigikira umuco wo gusora biciye mu mucyo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages