00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RRA yashimiye ab’indashyikirwa mu mitangire y’imisoro mu Ntara y’Amajyaruguru

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 28 October 2023 saa 09:39
Yasuwe :

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyashimiye abasora bo mu Ntara y’Amajyaruguru, ababaye indashyikirwa kibagenera ishimwe mu gikorwa cyabaye ku wa 27 Ukwakira 2023.

Muri iki gikorwa, cyabereye mu Karere ka Musanze, hashimiwe usora umwe wabaye indashyikirwa muri buri Karere muri dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru, uwahize abandi mu misoro yeguriwe inzego z’ibanze, usora wakoresheje neza EBM n’umuguzi wasabye fagitire nyinshi za EBM mu ntara yose.

Komiseri Mukuru wa RRA, Bizimana Ruganintwali Pascal, yavuze ko gushimira abasora ari umunsi usanzwe ku Kigo cy’Imisoro n’Amahoro n’abasora muri rusange, kandi ko ari umwanya wo gusubiza amaso inyuma, hakarebwa ibyiza byinshi byakozwe.

Yagize ati "Igihe nk’iki cyo gushimira abasora, ni umwanya wo kwereka Abanyarwanda n’abasora muri rusange ibikorwa igihugu cyagezeho bivuye mu mafaranga baba barasoze kandi na bo bakabigiramo inyungu."

Yakomeje ashishikariza abasora gukoresha imashini za EBM kuko bibagirira inyungu haba mu gukurikirana ibyo bacuruje ndetse no gukurikirana neza imisoro ndetse abasaba kugira umuco wo kumenyekanisha imisoro hakiri kare kuko iyo barindiriye amatariki ya nyuma usanga hari ibibazo bakunze guhura na byo harimo kugwa mu bihano by’ubukererwe.

Komiseri Mukuru yijeje abasora n’abandi bafatanyabikorwa ko RRA izakomeza kunoza imikorere no kubegera hirya no hino, hagamijwe gushaka umuti w’ibibazo bahura na byo ariko abasaba kubafasha kurwanya magendu.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, Mukanyarwaya Donatha, yashimiye abasoze neza na RRA kuba yarumvishe abasora ndetse ikaborohereza mu gukemura ibibazo bari bafite bigatuma biteza imbere kandi bagateza imbere igihugu cyabo.

Ati “Ndashimira abasora cyane cyane abasoze neza, ndashimira RRA uburyo yadushyiriyeho kuko bwafashije abasora gukemura ibibazo bagiraga ubu bakaba bari gukora bagatera imbere. Ndasaba Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro kurushaho kwegera abasora bakabigisha ikoranabuhanga kuko hari bamwe usanga batararisobanukirwa neza."

"Nkaba nongera gushishikariza bagenzi banjye gusora neza kandi ku gihe, twirinda ibikorwa byose byadushora mu kunyuranya n’amategeko y’imisoro. Ndabasaba kandi gutanga fagitire ya EBM, twirinda magendu aho iva ikagera."

Minisitiri w’Ingabo, Marizamunda Juvenal wari Umushyitsi Mukuru muri ibi birori, yashimiye abasora n’ababaye indashyikirwa abasaba kwirinda ibikorwa bya magendu kuko ahaciye magendu hanyuzwa n’ibindi bikorwa byahungabanya umutekano w’Igihugu.

Yasabye inzego z’abikorera gukomeza kugira uruhare rugaragara mu kuzamura imyumvire mu birebana no gusora no kwimakaza ubufatanye hirindwa kunyereza imisoro n’amahoro kandi ababikora bakagaragazwa kugira ngo bagirwe inama.

Gushimira abasora ni igikorwa ngarukamwaka kibaye ku nshuro ya 21. Cyashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda nk’umwanya mwiza wo kumurikira Abanyarwanda ibikorwa byagezweho binyuze mu misoro yatanzwe, gushimira ababigizemo uruhare bose kugira ngo bizamure imyumvire ku misoro no gushimangira ubufatanye hagati ya RRA, Urugaga rw’Abikorera (PSF) n’izindi nzego.

Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye ibirori byo gushimira abasora mu Ntara y'Amajyaruguru
Komiseri Mukuru wa RRA, Ruganintwali Pascal ashyikiriza ishimwe umwe mu batanze imisoro neza mu Ntara y'Amajyaruguru
Tindimwebwa Sharom yahembwe nk'umuguzi wasabye fagitire za EBM nyinshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages