Ruganintwali yabashimiye kuri uyu wa 1 Mutarama 2022, mu butumwa busoza umwaka yageneye abasora ndetse abasaba gukomeza kunoza neza imitangire y’imisoro mu rwego rwo kuzamura ubukungu bw’igihugu.
Yagize ati “Turabizi twese ko ubucuruzi by’umwihariko bwashegeshwe n’iki cyorezo bityo turabashimira byimazeyo ku bw’umuhate mwagaragaje mu kubahiriza inshingano zo gusora bikaba byaratanze umusaruro ugaragara mu kuzamura ubukungu bw’u Rwanda.”
Mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2020/2021, RRA yinjije mu isanduku ya Leta imisoro ingana na miliyari 1654,5 Frw bituma igera ku ntego yayo ku kigero cya 103,8%.
Iki kigo cyatangaje ko cyageze kuri iyi ntego kibikesheje ubwitabire bw’abikorera mu gutanga imisoro ku bushake, gukoresha ikoranabuhanga batanga inyemezabuguzi zemewe (EBM) ndetse n’ingamba za Leta zo kuzahura ubukungu.
Ruganintwali yavuze ko umuhate w’abacuruzi mu gutanga imisoro mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2021/2022 bitanga icyizere cy’uko RRA izagera kugera ku ntego yihaye muri uyu mwaka yo kwinjiza miliyari 1755,5 Frw mu isanduku ya Leta.
Yakomeje agira ati “Muri uyu mwaka mushya dutangiye wa 2022, tuzakomeza ibikorwa nk’ibi kugira ngo turusheho kunoza ikusanywa ry’imisoro kandi tunashyire mu bikorwa impanuro twahawe n’Umukuru w’Igihugu mu ijambo yatanze ubwo twizihizaga Umunsi wo Gushimira Abasora muri uyu mwaka wa 2021.”
Perezida Kagame yasabye abasora kuzamura ibyo bakora kuko imisoro ari igishoro mu bukungu n’imibereho myiza by’u Rwanda, akebura abayikwepa abasaba kwisubiraho bakareka gutwara inyungu yagakwiye kuba ivamo imisoro yubaka igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!