00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RRA yihaye intego yo gukusanya miliyari 67Frw mu misoro y’uturere mu 2019-2020

Yanditswe na Sekamana Mathias
Kuya 7 August 2019 saa 11:45
Yasuwe :

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro, RRA, gifite intego yo gukusanya miliyari 67.3 Frw mu misoro n’amahoro mu mwaka wa 2019-2020 mu turere n’Umujyi wa Kigali, nyuma ya gahunda yatangijwe yo kwandika imitungo itimukanwa mu gihugu hose.

Imisoro iteganywa y’inzego z’ibanze ni umusoro ku mutungo utimukanwa, umusoro ku nyungu z’ubukode, umusoro w’ipatanti ku bikorwa by’ubucuruzi n’amahoro kuri serivisi n’ibyemezo bitangwa n’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo hatangijwe ku mugaragaro igikorwa cyo kwandika imitungo itimukanwa, gitangirizwa mu Mujyi wa Kigali ariko kikazakomeza no mu zindi ntara. Kizamara amezi abiri kuko kizasozwa kuwa 30 Nzeri uyu mwaka.

Umusoro ku mutungo utimukanwa ugizwe n’umusoro ku kibanza ndetse n’umusoro ku nyubako, ugatangwa na nyir’umutungo hashingiwe ku mikoreshereze yawo.

Ibikorwa utangirwa harimo inyubako zo guturamo uvanyemo icumbi ry’umuryango, inyubako z’ubucuruzi, iz’inganda n’izindi, ubutaka bwo kubakwaho n’ubw’ubuhinzi n’ubworozi burengeje hegitari ebyiri.

Kwandikisha imitungo itimukanwa bigamije koroshya imisoreshereze yayo, bikazafasha inzego z’ibanze gukusanya igice kinini cy’ingengo z’imari zikenera.

RRA ivuga ko mu buryo bwo kwakira iyo misoro, mu Mujyi wa Kigali honyine hazakusanywa imisoro ingana na miliyari 29.5 Rwf mu ngengo y’imari ya 2019-2020.

Komiseri Mukuru wa RRA, Bizimana Ruganintwari Pascal, yavuze ko mu rwego rwo kwitegura kwakira uyu musoro ku mutungo utimukanwa, hashyizweho uburyo bw’ikoranabuhanga bufasha mu kwandika abatunze imitungo itimukanwa, hakamenyekana abasora barebwa nawo, ndetse hahugurwa n’abakozi ba RRA n’abuturere bazafasha muri icyo gikorwa.

Mu 2014 nibwo RRA yeguriwe inshingano yo gukusanya imisoro y’uturere, bikaba byarafashije izi nzego za leta kongera imisoro yinjira mu isanduka z’uturere.

Ruganintwari ati “Byagize ingaruka nziza kuko amafaranga yinjira mu isanduku z’uturere yarazamutse kuva muri 2014 izo nshingano zihabwa RRA.”

Muri 2016-2017 uturere twose n’Umujyi wa Kigali byinjije miliyari 49.2 Rwf, muri 2017-2018 hinjira miliyari 54.7 Rwf mu gihe muri 2018-2019 hinjiye miliyari 60.5 naho muri uyu mwaka w’ingengo w’imari wa 2019-2020 iki kigo giteganya gukusanya angana na miliyari 67.3 Rwf.

Mbere y’itegeko rishya ryemejwe umwaka ushize, umusoro ku mutungo utimukanwa wishyurwaga n’abafite impapuro mpamo z’ubutaka, bikagira ingaruka ko abadafite ubutaka batishyuraga imisoro nyamara bafite indi mitungo itimukanwa.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Dr Alivera Mukabaramba yavuze ko kwandikisha imitungo itimukanwa bizafasha igihugu gukomeza kwishaka mo ibisubizo. Yasabye inzego z’ibanze korohereza abakozi ba RRA bagiye kwandika imitungo itimukanwa mu tugari twose mu gihugu.

Ati “Turasaba inzego z’ibanze kubonera abakozi ba RRA aho gukorera mu tugari n’imirenge yose mu gihugu kugira ngo iki gikorwa kizagende neza. Abaturage barasabwa kwakira abakozi bazaza babagana bakabaha amakuru yose neza, bumve ko ari bo bifitiye akamaro. Bizatuma hamenyekana usora n’usonerwa imisoro.”

Dr. Mukabaramba, Umuyobozi w’agateganyo w’umujyi wa Kigali Busabizwa Parfait, na Komiseri Mukuru wa RRA, Bizimana Ruganintwari Pascal n’abayobozi b’uturere tugize umujyi wa Kigali, babimburiye abandi mu kwandikisha imitungo yabo itimukanwa.

Ibisabwa mu kwiyandikisha umutungo utimukanwa ni nomero z’ibyangombwa by’ubutaka (UPI), nomero ya telefoni, kugaragaza niba ubutaka bwubatse cyangwa butubatsemo no kugaragaza inyubako imwe yagenwe nk’icumbi ry’umuryango, iyo uwandikisha afite nyinshi.

Abayobozi batandukanye bitabiriye iki gikorwa
Abayobozi babimburiye abandi baturage kwandikisha imitungo yabo itimukanwa
Komiseri Mukuru wa RRA, Ruganintwali Pascal, yavuze ko hahuguwe abakozi bazafasha abaturage muri iki gikorwa
Komiseri Mukuru wa RRA Ruganintwali Pascal, Umunyamabanga wa leta muri Minaloc Dr Mukabaramba Alvera n’Umuyobozi w'agateganyo w'umujyi wa Kigali, Busabizwa Parfait, mu muhango wo gutangiza igikorwa cyo kwandikisha imitungo itimukanwa
Busabizwa yashishikarije abatuye Umujyi wa Kigali kwandikisha imitungo yabo itimukanwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .