Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyinjije angana na miliyali 769 z’amafaranga y’u Rwanda mu mwaka w’umusoro 2013-2014. Ugereranyije amafaranga yinjijwe n’iki kigo muri uyu mwaka ndetse n’umwaka ushize usanga bararengejeho miliyali 106 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Mu kiganiro n’abanyamakuru ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 Kanama, 2014, ubwo hitegurwaga gutangiza ku mugaragaro umusi mukuru w’abasora ku nshuro ya 13, Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’imisoro n’amahoro, Richard Tusabe yavuze ko aya mafaranga yose babashije kuyinjiza kubera ibikorwa byo korohereza abasora mu imenyekanishamusoro no gusora.
Bimwe mu byafashije RRA gukusanya iyi misoro n’amahoro, harimo nko korohereza abacuruzi kumenyekanisha ibicuruzwa byabo bikiri ku cyambu (Single Custom Territory), kuzamura umubare w’abasora batanga TVA bakoresha imashini zitanga inyemezabuguzi (Electronic Billing Machine) aho bavuye ku 1000 mu mwaka wa 2013 bakagera ku 5000 muri 2014. Hazamuwe kandi imyumvire y’abasora binyuze mu kubigisha inyungu yo gutanga umusoro ko ari ryo shingiro ry’iterambere ry’igihugu, hashyirwa ingufu kandi mu gutanga serivisi nziza byanafashije kugabanya magendu n’abanyereza imisoro.
RRA igaragaza ko hazamuwe imikoreshereze y’ikoranabuhanga mu itangwa n’imenyekanisha ry’umusoro, aho kuri ubu usora ashobora gukoresha mudasobwa cyagwa telefoni igendanwa mu gutanga umusoro cyangwa kumenyekanisha ibicuruzwa bye. Ibi ngo bikaba bifasha kugabanya umwanya abantu bataga bajya kuri RRA, n’amafaranga y’ingendo bakoraga agakoreshwa ibindi bikorwa. Ibi byose bikaba ngo biri muri gahunda yo korohereza abacuruzi gukora ubucuruzi mu Rwanda.
Ku ntego RRA yari ifite mu mwaka wa 2013-2014 yo kwinjiza byibuze Miliyari 793,2 z’amafaranga y’u Rwanda mu isanduku ya Leta, babashije kugera kuri 96,9%. Ngo kutagera ku ijana ku ijana byatewe no kuba iterambere ry’ubukungu ritarageze aho ryari ryitezwe kugera.
Tusabe ati “Impamvu nyamukuru ni iterambere ry’ubukungu bw’igihugu, aho byari biteganyijwe kuzamuka kuri 6,6 bukaba bwarazamutse kuri 4,6. Iyo ubukungu butazamutse nk’uko biteganyijwe biba bigoye kugera kuri ya ntego tuba twiyemeje kuko umusoro ugendana n’uko ubukungu bw’igihugu buhagaze”.
Gusa ngo hari ingamba ziri gushyirwamo ingufu kugirango amafaranga RRA yinjiza mu isanduka ya Leta yiyongere. Ingamba ya mbere ikomeye ikaba ari ukongera umubare w’abakoresha EBM. Kugeza ubu abakoresha izi mashini bagera ku bihumbi 5 mu gihe abakabaye bazikoresha bose bagera ku bihumbi 6.
Komiseri Mukuru wa RRA ati “Twagerageje gushishikariza abantu no kubereka akamaro izi mashini zibafitiye, tukaba tugiye kongera umubare w’abazikoresha. Indi ngamba ni ukwagura no kongera umubare w’abasora. Ikindi kandi ni ukwakira imisoro y’uturere, gusa byose tugomba kubikora tunoza serivise dutanga.”
Ku bijyanye no kongera umubare w’abasora, Tusabe yavuze ko atari ugushyiraho imisoro mishya ngo ahubwo ni ukureba ko haboneka abasora bashya. Ibi ngo bikaba bivuze korohereza abashoramari gushora imari mu Rwanda, aho boroherezwa kugeza ibicuruzwa byabo mu Rwanda. Ibi ngo bituma haza umubare mushya w’abasora.
Ahandi umubare w’abasora uziyongera uturutse ngo ni mu kugenzura neza ko abacuruzi bose bari mu byiciro by’umusoro bibakwiriye. Urugero ni nk’abatanga TVA bigaragara ko bakiri bake.
Gusa ngo buri Munyarwanda wese agomba kumva neza ko gutanga umusoro ari ishingano atari agahato. Icyo RRA itakwirengagiza ngo ni uko itakwaka umusoro umuntu mu gihe nawe atungutse. Ibi bikaba bivuze ko umuguzi agomba kwirinda kumvikana n’umucuruzi ngo bafatanye kwiba Leta badatanga umusoro. Umuguzi akaba agomba kugira uruhare runini mu kwaka inyemezabwishyu ye.
Ibi biranahura n’insanganyamatsiko y’uyu mwaka yo kwizihiza umunsi mukuru w’usora aho igira iti “Inyemezabuguzi, ishingiro ry’umusoro, umusingi w’Ibaruramari.”



















TANGA IGITEKEREZO