00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RSB mu bushakashatsi bwo gushyiraho amabwiriza y’ubuziranenge mpuzamahanga

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 16 December 2016 saa 04:35
Yasuwe :

Mu rwego rwo kurushaho guteza imbere ingano y’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga, Ikigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge (RSB) kiratangaza ko cyatangiye gukora ubushakashatsi bugamije gushyiraho amabwiriza y’ubuziranenge ajyanye n’isoko mpuzamahanga kandi atagoye abaturage.

Nk’uko byasobanuwe na RSB mu nama yabahuje n’abandi bafatanyabikorwa bayo ku itariki ya 16 Ukuboza 2016, ubu bushakashatsi bwahereye ku musuraro w’ibikomoka k’ubuhinzi, by’umwihariko ibinyampeke n’ibindi bibikomokaho.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gupima ibijyanye n’ubuziranenge muri RSB, Mukunzi Antoine yavuze ko ikigamijwe muri ubu bushakashatsi ari ukureba niba amabwiriza y’ubuzinenge akorwa asubiza ibibazo by’abanyarwanda ariko akanatuma ibikorerwa mu Rwanda bigera ku masoko mpuzamahanga.

Ati” Muziko ubu igihugu cyacu kirimo guteza imbere ibikorerwa iwacu kugira ngo koko bibashe kugera ku isoko mpuzamahanga. Ibyo rero nta buryo bishobora kugerwaho ibyo dukora bitari ku rwego rw’amabwiriza y’ubuziranenge mpuzamanga.”

Yakomeje avuga ko iyi ari yo mpamvu yatumye biyemeza kujya bakora amabwiriza y’ubuziranenge bashingiye ku bushakashatsi kugira ngo bamenye ibitabangamiye abahinzi n’inganda zo mu Rwanda ariko nanone n’ibigera ku isoko mpuzamahanga ntibisubizwe inyuma.

Mukunzi yavuze ko kuri ubu muri RSB bari kongerera imbaraga ishami ry’ubushakashatsi mu gukora amabwiriza y’ubuziranenge dore ko amenshi mu yakorwaga yabaga ashingiye ku yatanzwe n’ibigo mpuzamahanga birimo ISO n’ibindi.

Ati” Icyo dushaka ubu ni ukureba tuti ’ese iwacu bimeze gute? ese ntabyo dukora mu bijyanye n’amabwiriza y’ubuziranenge bishobora kuba bivuna abahinzi n’abanyenganda yacu? Turagira ngo tuganire nabo, tumenye ngo amabwiriza y’ubuzirange dufite murayafata gute?’”

Nzitatira Alain ukora mu Kigo gicuruza ibinyamisogwe n’ibinyampeke (RGCC), yavuze ko nk’abacuruzi mbere yo kugura imyaka bacuruza babanza gupima ubuziranenge.

Yakomeje avuga ko ariko usanga akenshi bakunze kugorwa n’amabwiriza y’ubuziranenge yo ku rwego mpuzamahanga aho bifuza ko RSB yashyiraho ibipimo bitagora abacuruzi, by’umwihariko ku kijyanye n’ubuhehere dore ko abahinzi bagura nabo badafite ibikoresho bigezweho bitunganya umusaruro.

RSB itangaza ko ubu bushakashatsi bwatangiye gukorwa muri Nyakanga 2016 buzarangira Nyakanga 2017 kandi ko batazagarukira ku binyampeke gusa bazajya no bindi byiciro.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gupima ibijyanye n’ubuziranenge muri RSB, Mukunzi Antoine
Nzitatira Alain ukora mu Kigo gicuruza ibinyamisogwe n’ibinyampeke (RGCC), yavuze ko nk’abacuruzi mbere yo kugura imyaka bacuruza babanza gupima ubuziranenge.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages