00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RSB na PSF ntibavuga rumwe ku ishyirwa mu kato ry’amacupa ya siriduwiri

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 26 June 2015 saa 07:43
Yasuwe :

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge (RSB) ntikivuga rumwe n’abikorera (PSF) ku ishyirwa mu kato ry’amacupa ya palasitike aba afunzemo inzoga za Siriduwiri, aho icyo kigo kivuga ko kuva muri Kanama 2015, ayo macupa yaba yahagaritswe n’aho abandi bagasaba kongererwa igihe.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Kamena 2015, abanyenganda bakora inzoga za Siriduwiri n’izindi zishyirwa mu ducupa twa palasitike (Plastic) ntibakiriye neza icyemezo cy’ubuyobozi bwa RSB, bwatangaje ko guhera muri Kanama uyu mwaka nta nzoga zo mu ducupa twa ‘Plastic’ n’imwe izongera kugurishwa.

RSB ivuga ko impamvu itifuza ko bene izi nzoga zirimo za siriduwiri, Gin Afurika zishyirwa mu ducupa twa Palasitike, ari uko zigira ingaruka ku buzima bw’abaturage bitewe n’uko “Produits chimiques” (bimwe mu byo utwo ducupa dukozemo) ziva muri utwo ducupa zikajya mu nzoga, kandi bikagira ingaruka ku buzima.

Umuyobozi mukuru wa RSB, Dr. Marc Cyubahiro yerekana ubwoko bw'amacupa yemewe

Umuyobozi mukuru wa RSB, Dr. Marc Cyubahiro yagize ati “Erega izi nzoga iyo bakimara kuzikora nta kibazo ziba zifite ahubwo ikibazo kivuka iyo zishyizwe muri biruya bucupa bwa ‘plastic’ kuko hari ama ‘produit chimique’ ava muri utwo ducupa akajya mu nzoga bigatuma ita umwimerere wayo, cyane cyane mu gihe cy’ubushyuhe”.

Yakomeje avuga ko ikindi ari uko utwo ducupa ari tumwe mu two umwuka ucamo ku buryo bituma na alcohol iba muri izi nzoga igenda ihinduka uko bukeye n’uko bwije.

Gusa yemeje ko umwanzuro icyo kigo cyafashe ari uko guhera muri Kanama uyu mwaka uwo bazemerera gukorana na bo ari uzaba agaragaza ibyo amaze kugeraho ava mu gukoresha utu ducupa twa ‘Plastic’ akoresha amacupa asanzwe anemeza ko nyuma y’icyo gihe nta yindi nzoga izinjira mu Rwanda iturutse hanze dore ko nyinshi ari ho zituruka.

Manzi Antoine wari uhagarariye PSF muri iyo nama we asanga abo bikorera bakwiye kongererwa igihe

Ngamije Augustin umuyobozi ufite uruganda rukora inzoga yagaragaje ko babangamiwe n’icyo cyemezo bitewe n’uko amafaranga bashoye bagura imashini zikora uducupa zabahenze kuko baziguze miliyoni 700 z’amafaranga y’u Rwanda, kandi bakaba batari bagaruza na ½ cyayo baziguze.

Ati “Ibi ntabwo ari byo kuko twari twavuze ko bazagenzura bahereye kuri umwe kuri umwe, n’uburyo uruganda rwe ruhagaze, n’igihombo baba bamuteje, none batubwiye ko bazagenda bareba uburyo turi kugenda tubihindura, ariko ntibatubwiye neza umunsi utwo ducupa tuzahagarikwa ngo tubimenye”.

Ibi bikaba byashimangiwe na Manzi Antoine wari uhagarariye urugaga nyarwanda rw’abikorera (PSF), wasabye RBS guha igihe gihagije aba bacuruzi agaragaza ko amakosa ari kuri iki kigo dore ko batumije izi mashini kibizi.

Yagize ati “Jye ndumva mwabaha igihe gihagije kuko bazanye izi mashini abakozi ba RBS babizi ndetse bamwe muri bo bajya kuzireba banemeza ko ari nziza, numva rero aho kubateza igihombo kandi barashoye amafaranga menshi mwabongerera igihe nk’uko bari kubisaba”.

Gusa benshi mu bakora izo nzoga bakaba basabye ko bakongerwa igihe kingana n’Imyaka ibiri cyangwa itatu kugira ngo bazabe barabonye imashini zikora amacupa atari aya ‘plastic’.

RSB isobanura ko bene izo nzoga zikwiye zifungwa mu macupa y’ibirahure, kuko ubushakashatsi bwagaragaje ko amacupa ya pulasitiki ashobora kwanduza indwara nyinshi zirimo nka kanseri.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages