00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RSB yafunze inganda 14 zikora inzoga za “Gin” zizwi nka “Suruduwiri”

Yanditswe na

Birori Eric

Kuya 1 September 2015 saa 10:09
Yasuwe :

Ikigo gitsura ubuziranenge “RSB”, guhera kuwa mbere cyafunze inganda zigera kuri 14 zikora inzoga za “African Gin” benshi bazi ku izina rya “Suruduwiri” kuko zasabwe guhagarika kuzifungira muri “Plastique” ariko zikinangira.

Izi nzoga zatangiye kugaragara cyane mu Rwanda mu mwaka wa 2013, aho zagiye zishyirwa mu majwi nk’inzoga zifite umusemburo uri hejuru ndetse zigenda zikoresha abantu ibyaha bitandukanye.Gusa ngo kuri ubu igihangayikishije cyane ni amacupa yakwangiza ubuzima bw’abantu.

Umuyobozi wa RSB Dr.Marc Cyubahiro Bagabe avuga ko izi nganda zitangiye kuba nyinshi ndetse nyinshi zitazwi n’inzego z’ubuziranenge ariko igihangayikishije ni uko zimwe zikoresha amacupa yakwangiza ubuzima bw’abantu.

Mu kiganiro na RBA yagize ati “Ariya macupa ntabwo yemewe,Twabahaye igihe ariko tugira inama nabo mu kwezi kwa gatandatu tubabwira ko uzatwereka ko ashaka kuvugurura uruganda ko twamuha igihe ariko kitari kirekire akaba akora ariko yagaragaje ubushake ko uruganda ruri munzira guhagarika aya macupa”.

Uyu muyobozi avuga ko mu nganda 15 zizwi zikora izi nzoga enye nizo zagaragaje ubushake bwo kuva ku macupa akoze muri “Plastic” zigakoresha amacupa y’ibirahure .Gusa ngo uruganda rumwe nirwo rwatanze ibisobanuro bifatika.

Bagabe avuga ko izi nzoga za “Gin” zivanga na Plasitique zikangiza ubuzima bw’abazinyweye.Ngo uru rwagaragaje ubushake ruzahabwa kugera muri Kamena 2016 rukaba rwavuye kuri “Plastic”.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege avuga ko zimwe muri izi nzoga ziri mu kiciro cy’ibiyobyabwenge aho hejuru ya 90% byinshi mu byaha bikorwa mu Rwanda bituruka ku biyobyabwenge.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages