00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RSB yahawe icyemezo mpuzamahanga cy’ubuziranenge kizwi nka ISO 9001

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 3 February 2017 saa 02:15
Yasuwe :

Nyuma yo gusuzuma ko cyashyizeho kandi gikurikiza amabwiriza y’ubuziranenge mu bijyanye no gutanga serivisi nziza, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge, RSB cyahawe icyemezo mpuzamahanga cya ISO 9001.

Iki cyemezo RSB yagihawe ku itariki 30 Ukuboza 2016, nyuma y’uko ku wa kuva 13-15 Ukuboza 2016 yari yakorewe igenzura rigamije kureba niba serivisi itanga zujuje ubuziranenge ( Quality Management System Standards).

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu Gatanu tariki ya 3 Gashyantare 2017, Umuyobozi wa RSB, Raymond Murenzi yavuze ko iri genzura ryakozwe n’Ikigo DQS cyo mu Budage gisanzwe gitanga ibyemezo by’ubuziranenge mpuzamahanga.

Ati” ISO 9001 ni amabwiriza yerekana ubuziranenge bwa serivisi, yerekana ko serivisi itangwa neza, ko witaye ku bakugana. Aya mabwiriza akoreshwa hose. Ni cyo kimenyetso cyerekana ko serivisi itangwa neza ku isi hose.”

Yakomeje avuga ko kuri RSB iki ari ikimenyetso ko mu Rwanda bishoboka ko serivisi nziza zatangwa kandi zigashimwa ku rwego mpuzamahanga kandi ko bizatuma ibyo u Rwanda rwohereza hanze birushaho kugirirwa icyizere.

Ati” Ni intambwe ikomeye mu gutanga serivisi haba mu Rwanda no mu mahanga. Mwibuke ko ibicuruzwa dupima ibyinshi tubyohereza no mu mahanga, ibi biraduha icyizere ko serivisi dutanga n’ibyo tubwira abanyamahanga ku bijyanye n’ibyo twohereza ari ukuri, byujuje ubuziranenge.”

Murenzi kandi yavuze ko kugira ngo RSB ibashe kubona iki kirango cya ISO 9001 kizatuma ibikorerwa mu gihugu birushaho kwizerwa babifashijwemo na Leta y’u Rwanda binyuze mu guteza imbere itangwa rya serivisi nziza ndetse n’Ikigo TMEA (Trade Mark East Africa) cyabafashije kumenya inzira banyuramo ngo babone iki kirango.

Mu byasuzumwe kugira ngo RSB ihabwe icyemezo cya ISO 9001 harimo ishyirwaho ry’amabwiriza y’ubuziranenge, gutanga amahugurwa ku mabwiriza y’ubuziranenge, isakazamakuru n’isakazabumenyi ku birebana n’amabwiriza y’ubuziranenge.

Murenzi yerekana icyemezo cya ISO 9001 bahawe
Umuyobozi Mukuru wa RSB, Raymond Murenzi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages