Nyuma y’aho inama y’abaminisitiri yo kuwa Mbere tariki ya 24 Gashyantare 2014 igiriye Dr Daniel Ufitikirezi Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Gashyanntare 2014, nibwo habaye ihererekanyabubasha hagati y’uyu muyobozi mushya na Madamu Angelique Kantengwa wari usanzwe ayoboye RSSB.
Iki gikorwa cyayobowe na Minisitiri w’imari n’igena migambi w’u Rwanda, Ambasaderi Claver Gatete.
Muri uyu muhango Amb Gatete yashimiye Madamu Kantengwa ku bwitange yagaragaje mu guteza imbere ubukungu bw’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda, ndetse no kugishyira ku murongo mu bijyanye n’imikorere.
Ambasaderi Gatete yagize ati: “Ubwitange wagaragaje mu myaka isaga ibiri n’igice bugaragarira ku murongo Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda gikoreraho ubungubu.”
Minisitiri w’Imari n’igenamigambi yanibukije Dr Daniel Ufitikirezi wahawe ubuyobozi, ko akazi ubu aribwo gatangiye.
Ati: “Kuba Perezida wa Repubulika yaraguhisemo akagushinga kuba umuyobozi mukuru wa RSSB, ni icyizere aba akugiriye. Ubu ni umwanya wawe wo gutanga umusanzu mu kubaka igihugu kandi natwe tuzakuba hafi.”
Madame Angelique Kantengwa yavuze ko ubwo yagirwaga umuyobozi mukuru wa RSSB yasanze hari byinshi bitari ku murongo, ariko ubu Ikigo cy’Ubwiteganyirize hakaba hari aho kimaze kugera. Kantengwa kandi yongeyeho ko hakiri byinshi byo gukora.
Dr Ufitikirezi yavuze ko aje gukomereza aho Kantengwa yari agejeje. Ati: “Hari ibikorwa byinshi byari biri mu bigomba gukorwa. Ngiye gukomereza aho yari agejeje.”
Madamu Kantengwa yari amaze imyaka ibiri n’igice ari umuyobozi wa RSSB, akaba yarahawe aka kazi avuye muri Banki nkuru y’igihugu


















TANGA IGITEKEREZO