Uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa mu bibanza bya RSSB itarakoreshwa cyane cyane mu kagari ka Murama, Umurenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo.
Umuyobozi mukuru wa RSSB, Régis Rugemanshuro yatangaje ko uyu mushinga uzatangira mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020/2021.
Umushinga wo kubaka aya nzu wari gutangira muri Kamena 2019 nkuko uwari umuyobozi wa RSSB icyo gihe Tushabe Richard yabitangarije itangazamakuru ubwo batangazaga ibyo bagezeho guhera muri Kamena 2018 kugeza mu Ukuboza 2018.
Icyo gihe yagize ati “Mu bibazo dufite nk’igihugu ni ubwubatsi cyane inzu zo guturamo. RSSB nk’uko mubizi kuva mu 2003, muzi nk’Umudugudu wa Kagugu, uwa Vision 2020 n’indi kandi dukomeje iyo nzira kugira ngo tuzibe icyuho kiri mu macumbi.”
Yakomeje agira ati “Dufite undi mushinga wo kubaka inzu ziciriritse cyane, turimo kuganira n’abafatanyabikorwa ku buryo dushaka kuzubaka ahantu hitwa ku Ijuru rya Gasogi. Turashaka kuhubaka inzu ibihumbi birindwi ku giciro cyoroheye abafatabuguzi bacu, turashaka ko inzu ikabije yaba miliyoni 10 Frw kugera kuri 20 Frw.”
Kugeza ubu i Gasogi, Kinyinya na Rusororo niho hantu hagomba kwitabwaho mu ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga wa RSSB.
Amakuru yo kubaka inzu ziciriritse muri rusange yakiriwe neza n’abanyamuryango ba RSSB ariko bamwe bifuza ko uyu mushinga wazibanda cyane ku banyamuryango bafite umushahara ugereranyije.
RSSB yizeza ko muri uyu mushinga kimwe no mu y’indi igamije imibereho myiza y’abanyamuryango bayo, buri cyiciro kizitabwaho. By’umwihariko uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa mu byiciro bitandukanye no mu turere dutandukanye tw’igihugu aho iki kigo gifite imitungo.
RSSB isanzwe yubakira abantu inzu bitewe n’amikoro bafite, urugero ni nk’umudugudu wa Vision City uherereye mu karere ka Gasabo wuzuye utwaye asaga miliyoni 150 z’amadolari.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!