00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RSSB igiye kuvugurura amakarita ya Mutuelle de Santé

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 16 July 2015 saa 01:58
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB, kirateganya kuzatanga amakarita y’ikoranabuhanga azasimbura ayatangwaga y’ubwisunganye mu kwivuza ‘Mituelle de Santé’.

Ikarita y’ikoranabuhanga izatangwa na RSSB izajya ihabwa Umunyamuryango mushya cyangwa yongererwe agaciro ku mwaka ukurikiyeho mu gihe umuntu uzaba ayisanganwe.

RSSB itangaza ko amakarita asanzwe azaba akomeje gukoreshwa mu gihe hari gutegurwa gutangwa amashya agezweho, naho ifishi ikoreshwa mu kwivuza , ikazakomeza gutangwa n’umukozi wa mitiweli anakire amafaranga y’ikiguzi cyayo aho umurwayi yivurije.

Ikindi kandi ku misanzu y’ubwisungane mu kwivuza, nta mpinduka nini zizabaho kuko nta mafaranga y’umurengera azajya acibwa umurwayi uretse inyunganiramusanzu (ticket moderateur).

Uwaherewe ubuvuzi kuri Poste de Santé n’ibigo nderabuzima azajya yishyura amafaranga 200 naho uwivurije ku bitaro atange 10% bya serivisi zose yakorewe.

Aya mafaranga azajya yakirwa n’abakozi b’ibigo by’ubuvuzi nk’uko bigenda ku banyamuryango ba RSSB aho kwakirwa n’umukozi wa mitiweli nk’ibisanzwe.

Mu ntangiriro z’umwaka ushize wa 2014, nibwo byemejwe ko imicungire y’umutungo mu bwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé), igiye kwegurirwa Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda.

Biteganyijwe ko mu mpera z’uyu mwaka wa 2015 hazaba hamaze guhuzwa imicungire y’ubwisungane mu kwivuza mu gihugu hose, ihurijwe muri RSSB.

Ni mu gihe Abanyarwanda batanga imisanzu ya mitiweli babarirwa kuri 76% y’abaturarwanda; aho igera kuri miliyari 19 z’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe leta yashyizemo agera kuri miliyari enye.

Ikarita yari isanzwe izasimburwa n’indi ikoranye ikoranabuhanga

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages