00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RSSB irakebura abakoresha kuzirikana igihe ntarengwa cyo gutangira imisanzu abakozi

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 30 January 2015 saa 06:01
Yasuwe :

Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda “RSSB” kiracyebura abakoresha ngo bubahirize igihe ntarengwa cyo kumenyekanisha imishahara no kwishyura imisanzu y’abakozi babo, haba mu ishami rya Pansiyo n’iry’ibyago bikomoka ku kazi, ndetse no mu ishami ry’ubwishingizi bw’indwara kugira ngo birinde ingaruka zo kutubahiriza iyi nshingano.
Nyuma ya buri gihembwe (amezi atatu) abakoresha basabwa kumenyekanisha imishahara no kuriha umusanzu mu ishami rya pansiyo n’iry’ibyago bikomoka ku kazi naho mu (…)

Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda “RSSB” kiracyebura abakoresha ngo bubahirize igihe ntarengwa cyo kumenyekanisha imishahara no kwishyura imisanzu y’abakozi babo, haba mu ishami rya Pansiyo n’iry’ibyago bikomoka ku kazi, ndetse no mu ishami ry’ubwishingizi bw’indwara kugira ngo birinde ingaruka zo kutubahiriza iyi nshingano.

Nyuma ya buri gihembwe (amezi atatu) abakoresha basabwa kumenyekanisha imishahara no kuriha umusanzu mu ishami rya pansiyo n’iry’ibyago bikomoka ku kazi naho mu ishami ry’ubwishingizi bw’indwara bigakorwa buri kwezi.

Iyo hagize ababyirengagiza bagakererwa, bigira ingaruka zikomeye haba ku mukozi cyangwa ku mukoresha we.

Umukozi afite uburenganzira bwo kumenya niba koko umukoresha we amutangira imisanzu muri RSSB uko bikwiye

Mu ishami rya pansiyo n’iry’ibyago bikomoka ku kazi, iri menyekanisha rikorwa buri gihembwe (nyuma y’amezi 3); rigakorwa mu kwezi gukurikira icyo gihembwe, n’aho mu ishami ry’ubwishingizi bw’indwara rigakorwa buri kwezi bitarenze itariki 10 z’ukwezi gukurikira ukwakorewe imenyekanisha.

Nyuma y’ibi umukoresha asabwa kandi kwishyura abinyujije kuri banki (ikorana na RSSB) imisanzu y’abakozi be bose.

Imenyekanisha mishahara ubu rikorerwa mu kigo cy’imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority), bigakorwa hifashishijwe serivisi z’ikoranabuhanga (online services) unyuze ku rubuga (website) rw’iki kigo.

Mu ishami rya pansiyo n’iry’ibyago bikomoka ku kazi, italiki ntarengwa yo gukora imenyekanisha mishahara no kwishyura imisanzu y’abakozi ni izi zikurikira ku bihembwe bine bigize umwaka:

Igihembwe cya mbere, italiki ya 30 y’ukwezi kwa Kane (30 Mata)

Igihembwe cya kabiri, italiki ya 31 y’ukwezi kwa Karindwi (31 Nyakanga)

Igihembwe cya gatatu, italiki ya 31 y’ukwezi kwa Cumi (31 Ukwakira)

Igihembwe cya kane , italiki ya 31 y’ukwezi kwa Mbere (31 Mutarama)

Mu ishami ry’ubwishingizi bw’indwara ho kumenyekanisha no kwishyura imisanzu y’abakozi bikorwa buri kwezi; italiki ntarengwa ikaba ari italiki ya 10 y’ukwezi gukurikira ukwakorewe imenyakanisha.

Ubutaha tuzabagezaho ibihano bihabwa umukoresha utubahirije inshingano tumaze kubabwira haruguru ndetse n’ingaruka bigira ku bakozi.

RSSB


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages