00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RSSB na MINALOC bahagurukijwe n’ubukangurambaga bwa Mituweli mu baturage

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 26 October 2015 saa 02:10
Yasuwe :

Kuva ku itariki ya 23 Ukwakira 2015 kugeza ku ya 7 Ugushyingo 2015 Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda RSSB cyatangije gahunda y’ubukangurambaga (road shows and community theatre) mu turere twose tw’u Rwanda babamenyesha ibyiza RSSB izanye muri Mituweli ivuguruye kandi babashishikariza kwitabira gutanga imisanzu ya mituweli hakiri kare dore ko indwara itera idateguje.

Muri iki gikorwa RSSB irifashisha Itorero Mashirika rizwi mu mbyino n’amakinamico bikunzwe n’abantu cyane aho ririmo gutambutsa ubutumwa bwo gukangurira abaturage gutanga imisanzu ya mituweli, ubutumwa bakaba babutambutsa mu ndirimbo n’ikinamico ku buryo umuturage wese yibona aho ahagaze kandi akabona n’ingaruka zo kudatanga iyo misanzu ku muntu ku giti cye cyangwa no ku muryango we.

Mu turere twa Gakenke Musanze na Rubavu aho iki gikorwa cyatangirijwe abaturage bagaragaje ko bari bafite ubumenyi buke ku mikorere mishya ya mituweli muri RSSB ariko bakaba barasobanukiwe kubera inyigisho bahawe ndetse bamwe bakaba barahise biyemeza kwishyura imisanzu ya mituweli ako kanya kuko RSSB yari yazanye n’abakozi ba Sacco ndetse n’aba agents ba Equity Bank kugira ngo abaturage babyifuza bahite batanga umusanzu wabo.

Abakinnyi b’itorero Mashirika bagaragaza uburyo, iyo nta mituweli mu muryango haba intonganya

Twahirwa Etienne umugabo w’abana batanu wo mu karere ka Gakenke umurenge wa Nemba yatangarije IGIHE ko nyuma yo kwibonera mu ikinamico uko umuntu arwaza umugore bigatuma inka ye igurishwa kandi mituweli yari kubikemura nawe yahise ayatanga.

Ati”Nyuma yo kubona mu ikinamico ukuntu umugabo yarwaje umugore maze bikamusaba kugurisha inka ye kugira ngo yishyure amafarnga y’ibitaro, nanjye nahise ntekereza ko byambaho niyo mpamvu nishyuye ibihumbi 15 by’abagize umuryango wanjye bose.”

Umurongo w’abaturage bahise batangira kwishyura imisanzu ya mituweli ako kanya

Mukamuhizi Martha wo mu karere ka Musanze we ngo yafashe icyemezo cyo gutanga mituweli kubera ko akamaro kayo yarushijeho kumva ubutumwa mw’ikinamico bw’umuntu wagize impanuka abe bagatangira kwihishahisha kuko nta mituweli
Martha ati” Berekanye ukuntu iyo umuntu wawe agize impanuka nta mituweli mutangira kwihishahisha kuko ntaho mwayakura nyamara ibihumbi bitatu byari bike cyane.”

Ku ruhande rwa RSSB, Nyirishema Innocent umuyobozi ushinzwe imisanzu muri RSSB yatangaje ko impamvu y’uru rugendo (road shows) rwo kuzenguruka uturere dutandukanye batanga ubutumwa bwamamaza ibyiza bya Mituweli ari ukugira ngo mu mpera z’uyu mwaka ni ukuvuga tariki ya 31 Ukuboza ubwitabire bwa mituweli mu gihugu hose buzabe buri ku ijana ku ijana, abantu bose bari mu bwisungane bwo kwivuza bwa Mituweli.

Ati ”Impamvu turimo kumanuka tukegera abaturage ni ukugira ngo babashe gusobanukirwa biruseho akamaro ka Mituweli, bagatanga imisanzu badategereje gutungurwa n’uburwayi ndetse n’uburyo serivisi za Mituweli zavuguruwe kuva mituweli yakwegurirwa RSSB.”

Yakomeje avuga ko mu gukomeza korohereza abaturage gutanga iyo misanzu mu buryo bworoshye batavunitse, RSSB yatangiye gukorana na Equity Bank, aho aba agents bayo 1.100 bo hirya no hino mu gihugu bazajya bakira imisanzu y’abaturage bityo bakaga bashobora kwihitiramo aho bishyurira hagati ya za Saccos na Agents ba Equity bank bitewe n’ikiboroheye.

Nyirishema ati” Twatekereje gukorana na Equity Bank kuko ifite aba agents benshi mu gihugu kandi umuturage ashobora kubageraho vuba, bikazadufasha cyane kuko bikorwa mu ikoranabuhanga rituma iyo umuntu yishyuye duhita tubibona. Turi kandi mu biganiro na Banki ya Kigali (BK) kugira ngo nayo dutangire gukorana n’aba Agents bayo mu minsi ya vuba.”

Bisengimana Janvier ,Umuyobozi w’Umurenge wa Gakenke mu karere ka Gakenke yabwiye IGIHE ko nyuma y’iyi road show abari basigaye basaga n’abataracengerwa n’ibyiza bya mituweli bazarushaho kubyumva kuko ibafitiye akamaro kanini.

Ati”Iyi road show iradufashije cyane kuko itumye abaturage basobanukirwa ko gutanga mituweli atari ibya gitifu uhora abibashishikariza ko ahubwo ari ibya buri wese kuko babona ko n’izindi nzego zabihagurukiye”

Gakenke: Abaturage bari bitabiriye ku bwinshi

Tariki ya 31 Ukuboza 2015, RSSB ifite umuhigo wo kuzaba yageze ku ijana ku ijana mu bwitabire bwa mituweli akaba ari nabwo ubu bukangurambaga bwo hirya no hino mu turere buzasozwa.

Twibutse ko iki gikorwa kije mu rwego rw’ukwezi kwa Mituweli kwatangijwe na Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi ku itariki ya 26/09/2015 kukazarangira ku itariki ya 31/12/2015

Abaturage bemeza ko basobanukiwe byimbitse akamaro ko gutanga imisanzu ya Mituweli

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages