00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RSSB: Sobanukirwa ku byago bikomoka ku kazi

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 11 November 2013 saa 09:27
Yasuwe :

Twakomeje kubagezaho ibibazo abantu benshi bakunze kwibaza ku birebana na serivisi zitangwa n’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda(RSSB). Tugerageza gusubiza ibibazo abantu benshi bakunze kwibaza.
Uko wasobanukirwa “icyago gikomoka ku kazi” kugira ngo turusheho kugitandukanya n’ibindi byago bibaho mu buzima bw’umuntu:
Urubuga rwa RSSB rugaragaza ko icyitwa icyago gikomoka ku kazi ni igikwiririye umukozi cyose ku murimo we, kigahungabanya ubuzima bwe. Igihe cyose ari mu nzira imuvana iwe (…)

Twakomeje kubagezaho ibibazo abantu benshi bakunze kwibaza ku birebana na serivisi zitangwa n’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda(RSSB). Tugerageza gusubiza ibibazo abantu benshi bakunze kwibaza.

Uko wasobanukirwa “icyago gikomoka ku kazi” kugira ngo turusheho kugitandukanya n’ibindi byago bibaho mu buzima bw’umuntu:

Urubuga rwa RSSB rugaragaza ko icyitwa icyago gikomoka ku kazi ni igikwiririye umukozi cyose ku murimo we, kigahungabanya ubuzima bwe. Igihe cyose ari mu nzira imuvana iwe ajya ku murimo cyangwa imuvana ku murimo ataha iwe. Igihe cyose ari mu nzira ihuza aho akorera n’aho afungurira cyangwa se aho akorera n’aho ahemberwa. N’igihe cyose ari mu rugendo rw’ubutumwa yoherejwemo n’umukoresha.

Icyitonderwa ariko, kuri izo mpanuka zo mu mayira bareba niba kanaka atanyuze mu nzira ziziguye ku mpamvu ze bwite cyangwa ziterekaranye n’akazi akora.

Ku bindi bisobanuro ibiro bya RSSB bikwegereye cyangwa se ukagana ibiro bikuru biri mu Kiyovu, cyangwa se ukandika ukohereza ku “Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda, B.P 250/6655 Kigali-Rwanda, Plot 1003 Ubumwe Cell, African Union Boulevard, Kiyovu, Nyarugenge; cyangwa ugahamagara kuri telefoni +598400. Ushobora no kwndika ukoresheje ikoranabuhanga kuri e-mail: [email protected]

Ibiro bya RSSB

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages