00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RSSB yaganiriye na Diaspora ku buryo bwo kuzamura ubwitabire bwa mituweli

Yanditswe na

Mukaneza M.Ange

Kuya 18 December 2015 saa 08:32
Yasuwe :

Nyuma y’uko bigaragaye ko hakiri ikibazo cy’ubwitabire mu gutanga ubwisungane mu kwivuza, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB kiratangaza ko ku bufatanye n’Abanyarwanda baba mu mahanga (Diaspora) bagiye kurebera hamwe uburyo ubwitabire bwa mituweli bwazamurwa.

Ibi RSSB yabitangaje ku itariki ya 16 Ukuboza, mu nama yahuje Abanyarwanda baba mu mahanga n’ibigo bitandukanye mu rwego rwo kugaragariza aba Banyarwanda aho igihugu kigeze.

Umuyobozi ushinzwe ishami rya mituweli muri RSSB, Rulisa Alexis yavuze ko abatitabira kujya muri mituweli bitewe n’imyumvire ikiri hasi, ubu hari gahunda irimo gukorwa yo kubigisha binyuze mu biganiro bitandukanye binyura kuri Radio, televiziyo, ibinyamakuru, ndetse no kujya hirya no hino mu turere aho bahura n’abaturage. Naho ababiterwa n’ubushobozi bucye hagashakishwa uburyo bagenerwa inkunga nk’uko Leta y’u Rwanda ibigenza ariko anasaba n’ababa muri diaspora ko bafasha muri icyo gikorwa.

Ati”Aba bavandimwe babo baba mu mahanga bari kugira ngo barebe uburyo babafasha kuko baba bazi ibyo bashoboye n’ibyo badashoboye ndetse barebe uburyo batanga inkunga igenewe abatishoboye ku buryo na bo bagerwaho n’ubwisungane mu kwivuza.”

Rulisa yakomeje avuga ko ubu n’izindi mbogamizi zigeze kubaho z’imikorere itari myiza ya mituweli yatumaga abantu badatanga ubwisungane ubu zakuweho ku buryo umuntu wese watanze umusanzu azajya abona serivisi nziza.

Ibi kandi byashimangiwe n’Umuyobozi w‘Ihuriro ry’Abanyarwanda baba mu mahanga, RDGN (Rwanda Diaspora Global Network), Alice kabagire Cyusa wavuze ko bari kuganira uburyo bagira inkunga batanga ku mishinga itandukanye irimo na mituweli.

Yagize ati”Turashaka kuzareba ukuntu dukusanya amafaranga twivanyemo ubwacu ku buryo mu kwezi kwa gatandatu tuzishyurira byibura abanyarwanda bari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe mu Turere dutanu dukennye kurusha utundi. Turashaka kuba abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Igihugu cyacu.”

Kugeza ubu mituweli iri kubwitabire bwa 78%, imibare RSSB ivuga ko ihagaze neza kuko mu mezi atanu gusa bamaze kurenga imibare bari bafite mu mwaka ushize, aho mu mezi 12 ubwitabire bwari kuri 76%, bityo icyizere cyo kugera ku 100% kikaba kigihari kuko ibikorwa byo gusobanurira abantu ibyiza bya mituweli ivuguruye bigikomeje.

RSSb yasobanuriye ababa mu mahanga gahunda ifite
Ihuriro ry’Abanyarwanda baba mu mahanga ryiyemeje gutanga ingunga muri gahunda za Leta
RSSB yaganiriye na Diaspora ku buryo bwo kuzamura ubwitabire bwa mituweli
Umuyobozi ushinzwe ishami rya mituweli muri RSSB, Alexis Rulisa

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages