00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RSSB yahize ko ntawe uzongera gusiragizwa kubera Mutuelle de Santé

Yanditswe na

Rutikanga Paul

Kuya 22 April 2015 saa 06:18
Yasuwe :

Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda RSSB kiratangaza ko kigiye guhindura byinshi mu mitangire ya serivisi ku bantu bakoresha Mutuelle de Santé, kigendeye ku bunararibonye gifite.

Ibi byagaragajwe ubwo RSSB yamurikiraga inzego n’ibigo bitandukanye birimo MINALOC, MINISANTE na USAID inyigo yerekana uko gahunda ya Mutuelle de Santé izaba yifashe.

Umuyobozi wa RSSB Dr Daniel Ufitikirezi yasobanuye ko amafaranga agenewe gukoreshwa muri gahunda ya Mutuelle de Santé azaba ari hamwe kuri konti bitume bishyura amavuriro ku gihe bityo abarwayi bahabwe serivisi nziz.

Yakomeje yizeza ko ikibazo cy’abaturage batinda kuvurwa no guhabwa imiti kitazongera kubaho kuko RSSB itazatinda kwishyura amavuriro azaba yatanze izo serivisi ku barwayi.

Dr Ufiteyezu yongeyeho ko ku bijyanye n’amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza, atazigera yiyongera.

Yagize ati’’Ibyiciro byemejwe ni bitatu icya mbere cy’abantu batishoboye kizakomeza kujya gitanga 2000, igikurikiyeho gitange 3000 mu gihe icya gatatuu kizajya gitanga amafaranga 7000 ku bafite ubushobozi gusa bishobora kujya bihinduka bitewe n’ibyiciro by’ubudehe uko bizajya bihindurwa.’’

Umwanzuro wo kwegurira RSSB gucunga ubwisungane mu kwivuza buzwi nka Mituelle de Santé, wafatiwe mu mwiherero wa 11 w’abayobozi bakuru b’igihugu wabereye i Gabiro.

Umuyobozi wa RSSB Dr Daniel Ufitikirezi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages