Ikigo cy’Ubwiteganyize mu Rwanda RSSB, cyatanze amahugurwa y’iminsi ibiri ku bafatanyabikorwa bacyo aribo SSP (Social Securiry Patners) tariki ya 4 na 5 Gashyantare, hagamijwe kongera imbaraga mu gukangurira abakoresha cyane cyane abikorera guteganyiriza izabukuru n’ibyago bikomoka ku kazi, ibijyanye no kwinjira mu bwiteganyirize ku bushake ndetse no guteganyiriza abakozi babo.
Muri aya mahugurwa, abafatanyabikorwa ba RSSB basobanuriwe gahunda yo kwiteganyiriza n’uruhare rwabyo mu iterambere ry’igihugu n’imibereho myiza y’abaturage, amategeko agenga ubwiteganyirize mu Rwanda cyane cyane ibirebana n’iyandikwa ry’abakozi n’abakoresha, ibarwa n’itangwa ry’imisanzu ndetse n’abashaka kwiteganyiriza ku bushake.
Basobanuriwe ibisabwa byose kugira ngo bazabikangurire abaturage batajyaga biteganyiriza ndetse n’abakoresha badateganyiriza abakozi babo.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe kwakira no gucunga imisanzu muri RSSB, Nyirishema Innocent, yatangaje ko kwiteganyiriza ari uburenganzira bw’ibanze bwa buri muntu yaba uwikorera cyangwa ufite umukoresha nk’uko byatangajwe mu ngingo ya 22 ya declaration universelle ku Burenganzira bwa muntu mu mwaka wa 1948.
Yavuze ko muri gahunda ya Leta y’Ubwiteganyirize abakora mu nzego z’imirimo yanditse bagomba kuba bageze ku 100% mu kwiteganyiriza naho abakorera mu mirimo itanditse bakaba bageze kuri 70% mu mwaka wa 2020.
Nyirishema ati “Turimo gufatanya n’aba bafatanyabikorwa ba SSP kugira ngo badufashe kugera ku bakoresha n’abikorera bo hirya no hino mu gihugu ngo babashe guteganyiriza abakozi babo ndetse na bo biteganyirize kuko buri muntu wese akenera kugira amasaziro meza, bityo abageze mu zabukuru ntibabe umutwaro ku gihugu kuko baba bariteganyirije.”
Yavuze ko aba bakangurambaga bahuguwe bagiye kugera mu bice byose by’igihugu, uwikorera wese bakamusobanurira ukuntu ari inyungu ze kwiteganyiriza no guteganyiriza abakozi be igihe abafite.
Umuyobozi wa SSP ifatanya na RSSB gukora ubukangurambaga, Kayumba Joseph, yavuze ko mu gihe bamaze bakora ubu bukangurambaga babashije kugera ku bikorera basaga ibihumbi bitanu, abasaga igihumbi bakaba baramaze kwinjira mu bwiteganyirize ku bushake.
Ati “Impamvu twazanye abakozi bacu ni ukugira ngo RSSB ibahugure kuko hari abashyashya twongeyemo mu bari basanzwe. Twiteze ko bazongera umubare w’abitabira ubwiteganyirize ku bushake ndetse n’abakoresha batateganyirizaga abakozi babo bakabikora kuko twifuza ko buri wese yateganyiriza ahazaza he.”
Guteganyiriza izabukuru biri mu myanzuro yafatiwe mu nama y’Igihugu y’umushyikirano ya 13 yabaye ku matariki 21 na 22 Ukuboza 2015. Bimwe mu byo umwanzuro wa 10 uvuga harimo gusaba abayobozi gushishikariza abanyarwanda b’ingeri zose kugira umuco wo kwizigamira harimo no guteganyiriza izabukuru.



















TANGA IGITEKEREZO