Aya mahugurwa yatangiye ku wa Mbere akaba azasozwa kuwa Gatanu, agenewe abari mu cyiciro cy’ubuhinzi, amashyamba, uburobyi , ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubwikorezi no guhunika n ’inganda.
Umuyobozi w’agashami gashinzwe gukumira ibyago bikomoka ku kazi harimo no kwita ku bijyanye n’ ubuzima n’umutekano mu kazi muri RSSB, Dr. Nyiramuzima Odette, yavuze ko byaragaraye ko uko iminsi igenda impanuka n’indwara bikomoka ku kazi bigenda byiyongera bitewe n’uko kuzikumira hari aho bitanoze.
Ati “Mu mwaka ushize hakozwe inyigo dusanga hirya no hino mu mirimo ikorwa hakenewe amahugurwa ahoraho ku bijyanye no kwirinda impanuka n’indwara bikomoka ku kazi.”
Yakomeje avuga ko mu gice cy’ubuhinzi, amashyamba n’uburobyi, basanze harimo impanuka n’indwara nyinshi bikomoka mu kazi bakora, bityo basaba abakoresha gukora ibikorwa byo kuzirinda.
Ati “Tutaratangira inyigo abantu benshi bibwiraga ko impanuka nyinshi cyangwa indwara nyinshi bikomoka ku bakorera mu mabuye y’agaciro ariko bigaragara ko mu buhinzi naho harimo ibyago byinshi.”
Ku ruhande rw’abitabiriye aya mahugurwa bavuze ko hari bimwe batari bazi ko bigize umutekano mu kazi, ariko ibyo bahuguwemo bigiye kubafasha kurinda umutekano w’abakozi.
Umukozi muri One Acre Fund-Tubura, Ukwishaka Vestine yavuze ko bagiye gushyiraho Komite ishinzwe gukurikirana ubuzima n’umutekano ku kazi.
Umukozi waturutse muri koperative y’abahinzi b’icyayi ba Gisakura, Nkurikiyinka Vincent, yavuze ko ubu bagiye gutangira kwigisha abakozi ibijyanye no kumenya uko bagira umutekano mu kazi.
Ati “Ubu twanasobanukiwe inshingano dufite zo kwita ku buzima n’umutekano mu kazi, tukaba tugiye kwigisha abakozi ibyo bakwiye kubahiriza mu kazi mu rwego rwo kurinda ubuzima bwabo.”
Umukozi wa Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo(MIFOTRA), Kemirembe Mellon, yavuze ko binyuze mu bufatanye bazashobora gukumira no kurwanya ibyago bikomoka ku kazi.
Umuryango Mpuzamahanga wita ku murimo (ILO) ugaragaza ko buri mwaka nibura abakozi miliyoni 2,3 bapfa bazize ibyago bikomoka ku kazi , ni ukuvuga abagera ku 6000 buri munsi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!