Kuri uyu wa Kabiri ni bwo itsinda ry’abantu barindwi bakiriwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda,RSSB, Jonathan Gatera.
Gatera yavuze ko politiki n’umurongo mwiza igihugu gifite ari byo byatumye u Rwanda rugera ku ntambwe ishimishije mu bwisungane mu kwivuza.
Yagize ati “Mu mpera z’umwaka wa 2015, nibwo ubwisungane mu kwivuza bwavanywe muri Minisiteri y’Ubutegesti bw’Igihugu bushyirwa mu kigo cy’ubwiteganyirize RSSB mu rwego rwo kurushaho kunoza imikorere n’imicungire yabwo.
Muri uyu mwaka wa 2016 Abanyarwanda basaga 80,3% bakoresha ubwisungane mu kwivuza kandi bashobora kwivuriza ku mavuriro yose mu gihugu.’’
Umuyobozi Mukuru ushinzwe iyinjinzwa ry’abakozi ba leta mu mirimo muri Zambia, Lenox Kalonde, yavuze ko we n’itsinda ayoboye bifuje kuza mu Rwanda mu rwego rwo kwigira ku bunanaribonye u Rwanda rufite mu bijyanye n’ubwisungane mu kwivuza kuko leta yabo ifite umushinga wagutse wo gutangiza gahunda nk’iyi.
Yagize ati “ Twaje mu Rwanda mu rwego rwo kwigira ku bunararibonye bw’ u Rwanda mu bwisungane mu kwivuza kugira ngo ubumenyi tuzahakura buzadufashe gutanga inama igihugu cyacu cyazifashisha mu gushyiraho ubwisungane mu kwivuza ku banyagihugu bacu.”
“Nk’ uko bigaragara twasanze u Rwanda rwarateye imbere cyane kuko kuba umuntu yabasha kwivuriza aho atatangiye imisanzu, byorohereje abaturage kubona serivisi z’ubuzima bakeneye.”
Chuyobe Evidence, ushinzwe amashyirahamwe muri Zambia, yavuzeko muri Zambia bafite umushinga wo gushyiraho ubwisungane mu kwivuza ariko ukaba umaze imyaka ine utarashyirwa mu bikorwa.
Yavuze ko ubunararibonye bakuye mu Rwanda buzabafasha gutanga ibitekerezo igihugu cye cyashingiraho mu gushyira mu bikorwa uyu mushinga.
Iri tsinda ryanagiranye ibiganiro na Minisiteri y’ Ubuzima, Ikigo cy’ Igihugu cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) rikaba kandi kuri uyu wa Kane no ku wa Gatanu rizahura n’abashinzwe kwandika imisanzu y’abanyamuryango bakora mu bijyanye n’ubwisungane mu kwivuza mu mujyi wa Kigali mu rwego rwo kurushaho gukusanya amakuru ahagije no kwigira ku bunararibonye bw’ u Rwanda mu bwisungane mu kwivuza.
Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda kugeza ubu gicunga amashami atanu arimo pansiyo, ibyago bikomoka ku kazi, ubwishingizi bw’indwara, ubwisungane mu kwivuza n’ishami ry’ ikiruhuko cy’ababyeyi babyaye.



















TANGA IGITEKEREZO