Ubuyobozi bwa RSSB butangaza ko bwatewe Ishema no kuba buhora buza mu b’imbere kuko mu mwaka wa 2014, RSSB yari yabaye iya kabiri mu bigo by’ubwiteganyirize byakoze neza mu imurikagurisha rya 17 ariko ubu bakaba barabaye aba mbere, bakavuga ko babikesha imikorere myiza na serivisi baha abaturage.
Umuyobozi ushinzwe Ishami ry’itumanaho muri RSSB, Moses Kazoora yatangaje ko imitangire myiza ya serivisi no gushyira imbere inyungu z’abaturage aribyo byatumye RSSB ihiga ibindi bigo by’ubwiteganyirize mu Rwanda mu imurikagurisha rya 18.
Moses ati “Iki gikombe twaracyishimiye ariko icyo twishimiye kurutaho ni serivisi twatanze kuko cyashimangiye ko abaturage banyurwa na serivisi dutanga, kuko mbere yo gutanga ibikombe Urugaga rw’abikorera (PSF) ruba rwakoze ubushakashatsi ku bigo byakoze neza.”
Akomeza agira ati “Tujya mu imurikagurisha twarabyiteguye, hari abanyamuryango ba RSSB baba batarabonye umwanya wo kutugana, tuba twabazirikanye tukabashyira serivisi aho bashobora kugera. Ntabwo tuba tugamije ubucuruzi nk’abandi bitabira expo tuba dutamije gufasha abatugana.”
Avuga kandi ko mu imurikagurisha, RSSB yatanze amakarita yo kwivurizaho 568, abantu 605 bakareberwa uko imisanzu yabo ihagaze muri RSSB ( historic), abasaga 200 buri munsi bakaba barasobanuriwe imikorere ya mituelle kuva ya kwegurirwa RSSB.
Hafi y’abakoresha bose bari muri Expo barasuwe bakangurirwa kubahiriza igihe mu gutangira imisanzu abakozi babo ndetse haba hari n’ikibazo kiboneka bakakivuga mbere.
Muri iryo murikagurisha, RSSB yakoze n’ubushakashatsi ishaka kumenya uko abaturage babona imitangire ya serivisi zayo, maze abagera kuri 85% bemeza ko banyurwa na serivisi RSSB itanga.



















TANGA IGITEKEREZO