00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RSSB yegukanye igikombe cya Volley Ball mu mikino yo kwizihiza umunsi w’umurimo

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 2 May 2015 saa 10:30
Yasuwe :

Mu marusha y’ibigo bya Leta n’ibyigenga yateguwe na mu rwego rwo kwizihiza umunsi w’umurimo uba ku itariki ya 1 Gicurasi buri mwaka, ikipe y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda RSSB yegukanye igikombe cya Volley Ball.

Kuri uyu wagatanu tariki ya mbere Gicurasi ni bwo habaye imikino ya nyuma mu irushanwa rihuza ibigo byigenga, ibya Leta na za Minisiteri ryateguwe n’Ishyirahamwe rishinzwe guteza imbere siporo mu nzego z’Imirimo.

Ayo marushanwa yatangiye mu kwezi kwa Werurwe, hakaba harakinwe imikino y’umupira w’amaguru (Foot Ball), imikino y’umupira w’Intoki Volley Ball na Basket Ball.

Mu mikino ya nyuma (Final) muri Volley Ball, RSSB itsinze Minisiteri y’Ingabo amaseti 3-1, muri Basket Ball, Banki ya Kigali itsinda Ikigo cy’Igihugu cy’umutungo kamere amanota 69 kuri 59, n’aho mu mupira w’amaguru Banki ya Kigali itsinda Ikigo cy’Igihugu cy’umutungo kamere ibitego bitatu kuri kimwe.

Atanga ibihembo ku makipe yegukanye ibikombe muri iryo rushanwa ndetse n’imidari ku bakinnyi basiganywe mu kwiruka ku maguru, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo Judith Uwizeye yasabye abakozi guha agaciro umurimo bakora bazirikana ko ari yo nkingi y’iterambere.

Yagize ati "Kwihiziza neza umunsi w’umurimo ni ukuzirikana uruhare uwo murimo ufite mu kwihutisha iterambere, kandi mwibuka ko umukozi udafite amagara mazima adashobora gutanga umusaruro, bityo akaba ari ngombwa kwitabira amarushanwa aba yateguwe.”

Minisitiri Judith Uwizeye yakurikiye umukino wa nyuma wahuzaga RSSB na MINADEF muri Volley Ball

Abakozi ba RSSB mu gusabana bishimira ibikorwa bamaze kugeraho, Umuyobozi wungirije ushinzwe umutungo muri icyo kigo (Deputy DG) John Bosco Sebabi yongeye kwibutsa abakozi bose gukomeza gutanga serivisi nziza kuko ari ishingiro ryo kubona umusaruro mwiza.

Yagize ati “Nubwo RSSB iherutse guhemberwa gutanga serivisi nziza mu bigo bitanga ubwishingizi, ntabwo nabura kongera kubibashishikariza. Ni byiza gutanga serivisi nziza ugakora neza atari ukugira ngo ubone ibihembo, ahubwo ukorera neza abakugana.”

John Bosco Sebabi umuyobozi wungirije wa RSSB yasabye abakozi gutanga serivisi nziza

Mu kwizihiza umunsi w’Umurimo hirya no hino mu bigo bitandukanye abakozi n’abakoresha barebera hamwe ibyagezweho bakabyishimira ndetse bakanafata ingamba mu gukomeza guteza umurimo imbere.

Mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo, Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti “Duteze imbere umurimo twihutishe iterambere”.

Minisitiri w'abakozi ba Leta n'umurimo Judith Uwizeye na Minisitiri wa Siporo n'umuco Uwacu Julienne bakurikiye umukino wa nyuma mu mupira w'amaguru

Tombola Felicie
[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages