00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RSSB yijeje abanyamuryango bayo gukomeza kubaha serivisi zinoze

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 7 October 2023 saa 08:59
Yasuwe :

Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB, rwashimiye abanyamuryango barwo ndetse rwizeza gukomeza kunoza imikorere hagamijwe gutanga serivisi zinoze.

Muri iki cyumweru cyahariwe serivisi zigenewe abakiliya, Ubuyobozi bwa RSSB bwasuraga bwakoze ibikorwa bitandukanye birimo no gusura Ishami rya Kicukiro ku wa 5 Ukwakira 2023.

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, yagaragaje ko iki cyumweru ari umwanya mwiza wo kuganira n’abanyamuryango b’uru rwego kuri serivisi bahabwa, imbogamizi bagihura na zo n’ibyakorwa ngo serivisi itanga zirusheho kubanogera.

Ati “Icyo tugarukaho ni uko umunyamuryango twamushyize ku isonga mu byo dukora byose, ari nabyo dushyize imbere kugira ngo tugire n’umwanya tubaganirize. Bisanzwe bikorwa ariko kuri ubu hari umwihariko aho twaje tukaganira na bo bakatubwira uko serivisi bahabwa bazibona, ibimeze neza ndetse n’ibigomba gukosorwa.”

Yagaragaje ko mu igenamigambi rya RSSB rya 2020-2025 biyemeje gushyira umunyamuryango ku isonga, kuba urwego rugendera ku makuru yizewe kandi rwesa imihigo ku rwego rwo hejuru.

Ati “Turi abakozi b’abanyamuryango bacu, twifuza ko bakomeza kubona ko ari bo tubereyeho kandi ijwi ryabo turaryumva; ibyo batubwira bigomba guhinduka, ibigomba gukorwa turabyumva kandi tubijeje ko biri gukorwa bazagenda babona impinduka.”

Yanagaragaje ko hari imishinga y’ishoramari bitegura gukora mu gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu n’abanyamuryango muri rusange.

Yashimangiye ko RSSB yifuza gukora ishoramari mu nzego zitandukanye zirimo ubuzima, uburezi, ubuhinzi n’ubworozi, ikoranabuhanga no gushora imari mu bwubatsi.

Umwarimu mu Karere ka Kicukiro, Uzaribara Jean Pierre, ukoresha serivisi y’ubwishingizi bw’indwara bwa RSSB buzwi nka RAMA yagaragaje ko hari impinduka zikomeye zakozwe mu mitangire yazo ndetse ko bibafasha no mu kwihutira kubona ibyo bakeneye.

Yagaragaje ko yamaze kwinjira muri EjoHeza mu rwego rwo kwizigamira kandi ko yiteguye kwinjizamo n’umwana we aheruka kubyara akamuteganyiriza kuko yamaze kumva ibyiza byayo.

Uru rwego rugaragaza ko mu kugeza serivisi ku banyamuryango cyangwa kubaha serivisi nziza bishingiye ku gihe bimara ngo umuntu ayihabwe, rwashyizeho uburyo butandukanye bw’ikoranabuhanga ryifashishwa ngo serivisi zimwe na zimwe bazibone byihuse babyikoreye, bidasabye kuva aho bari.

Zimwe muri serivisi umunyamuryango wa RSSB ashobora kubona yifashishije ikoranabuhanga; abyikoreye, ni ukureba uburyo ateganyirizwa akanze *876#; iyi kode (USSD code) ifasha umunyamuryango kumenya ko atangirwa imisanzu mu ishami rya pansiyo, kumenya numero ye ya pansiyo, kureba nimero y’ikigo ku bakoresha, kureba ko umunyamuryango yemerewe kwivuza ku bakoresha RAMA cyangwa Mituweli.

Hari kandi urubuga imisanzu.rssb.rw rwashyizweho rufasha abanyamuryango gukurikirana imisanzu yabo ya pansiyo; kwirebera ko batangirwa imisanzu, kumenya ikigereranyo cya pansiyo umunyamuryango azahabwa, kubaza ibijyanye n’imisanzu ye, kubona raporo yose y’imisanzu y’igihe cyose yakoze.

Ku banyamuryango ba EJoHeza cyangwa ku bashaka kuba bo, na bo RSSB yaborohereje uburyo bwo kubona serivisi ukoresheje kode (USSD Code). Ukanda *506# ukabasha kwiyandikisha, kwizigamira, kuzigamira undi, kubona ubwizigame bwawe n’ibindi. Ibi byose bikaba bigamije kwihutisha itangwa rya serivisi.

Mu kwihutisha serivisi, RSSB yashyizeho kandi urubuga “Kwivuza” rufasha abafatanyabikorwa bayo mu buvuzi kwihutisha kwishyurwa vuba serivisi baha abanyamuryango bayo. Kuri ubu byatangiye gukoreshwa mu bigo nderabuzima byose n’amavuriro y’ibanze mu gihugu. Hashyizweho kandi imirongo itishyurwa ya 4044 cyangwa 5006 (EjoHeza) aho umunyamuyango ashobora gusaba serivisi akayihabwa atavuye aho ari cyangwa agasobanuza ibyo adasobanukiwe.

RSSB ifite amashami 30 mu gihugu aho muri buri karere abanyamuryango n’abafatanyabikorwa bayo begerejwe serivisi.

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, yagaragaje ko abakiliya bashyizwe ku isonga
Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Rugemanshuro Regis, ubwo yageneraga impano umwe mu banyamuryango bitabiriye iki gikorwa
Rugemanshuro Regis uyobora RSSB yafashije abanyamuryango kurushaho gusobanukirwa serivisi zayo n'impinduka ziri gukorwamo
RSSB yishimanye na bamwe mu banyamuryango bayo bari bagiye gusaba serivisi ku ishami ryayo rya Kicukiro
Hakaswe umutsima mu kwishimana n'abanyamuryango
Abayobozi muri RSSB bari muri iki gikorwa cyo kuganiriza abanyamuryango
Bamwe mu banyamuryango bagaragarijwe ko hari impinduka ziri gukorwa
Abakozi muri RSSB basobanuriraga abifuza kuba abanyamuryango b'uru rwego
Abanyamuryango ba RSSB bashimiwe, bahabwa impano zitandukanye

Amafoto: Yuhi Augustin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages