Ni amasezerano yagezweho ku bufatanye bwa RTB na Ambasade y’u Busuwisi mu Rwanda ndetse n’umuryango, Never Again Rwanda, azatuma abanyeshuri boroherwa kubona aho bimenyereza imyuga kuva bakiri ku ntebe y’ishuri. Bizabongerera amahirwe yo gutyaza ubumenyi ku byo biga kuko akenshi bazajya babyigira aho imirimo nyakuri ikorerwa.
Mu mashyirahamwe yasinye amasezerano na RTB harimo; Ishyirahamwe rihuza amagaraje mu Rwanda (Rwanda Garage Association), Ishyirahamwe rihuza abakora mu ruhererekane rw’ibikomoka ku biti n’imbaho( Rwanda Wood Value Chain Association), irihuza ibadozi( Rwanda Tailors Association) ndetse n’ishyirahamwe rihuza abakora mu bukerarugendo n’amahoteri (Rwanda Hospitality Association).
Aya mashyirahamwe uko ari ane ahuriza hamwe ibigo birenga 1.680, hiyongereyeho abadozi ku giti cyabo bagera kuri 1.500, bityo akaba afite ubushobozi bwo kugira uruhare runini mu guteza imbere abakozi bafite ubumenyi n’ubushobozi bukenewe n’ubukungu bw’u Rwanda.
Umuyobozi Mukuru wa RTB, Eng. Paul Umukunzi yavuze ko mbere y’aya masezerano wasangaga nta mikoranire ihamye hagati ya RTB n’abikorera ku buryo byagiraga ingaruka ku banyeshuri mu gihe bageze ku isoko ry’umurimo.
Yagize ati "Aya masezerano agamije gutuma abanyeshuri bazajya biga hangendewe ku bikenewe ku isoko y’umurimo. Ibi bigo by’abikorera bizajya bikurikirana umunyeshuri kuva akigera mu ishuri ku buryo nazajya agera mu igihe cyo kwimenyereza ibyo yiga, ibigo bizajya bimwakira bimuzi, binazi ibyo yize kuko bazaba barabigizemo uruhare".
Umuyobozi wungirije w’Ishyirahamwe rihuza Amagaraje, Niyitegeka Jean Gilbert yagaragaje ko hari ubwo wasangaga hari abanyeshuri biga amasomo aremereye ariko kubona aho bimenyereza umwuga bikaba ikibazo kuko akenshi nko mu bigo bimwe na bimwe bikomeye byasabaga ibimeze nk’ikimenyane kugira ngo umunyeshuri abashe kuhimenyereza umwuga.
Yagize ati "Twishimiye ko bigiye guhabwa umurongo ku buryo buri munyeshuri azajya akorera ahantu hahura n’ubumenyi arimo ashaka".
Amahirwe ku bafite uburambe ariko nta mpamyabushobozi
Umukunzi yavuze ko muri aya masezerano hazanarebwa abasanzwe bari ku isoko ry’umurimo bafite ubumenyi n’uburambe mu kazi ariko badafite impamyabushobozi zemewe.
Yagize ati " Dufite Abanyarwanda benshi bakora mu bigo by’abikorera bafite ubumenyi butandukanye kandi bari ku isoko ry’umurimo ariko batafite impamyabushobozi. Binyuze muri aya masezerano, tuzasuzuma ubumenyi bafite maze tubahe impamyabushobozi zijyanye n’ubumenyi bafite ku isoko ry’umurimo."
Umuyobozi w’Ishyirahamwe rihuza abakora mu ruhererekane rw’ibikomoka ku Biti n’Imbaho (RWVCA), Abdu Karemera yatangaje ko kubaha impamyabushobozi bizatuma bamwe muri bo babasha kwihangira imirimo dore ko hari abo bitashobokeraga gushinga business zabo bwite kubera kutagira impamyabushobozi zemewe.
Yagize ati "Ibi bizongera icyizere mu mwuga wabo ndetse binagabanye impungege bagiraga zo gukora batagira impamyabushobozi. Bizatuma bitinyuka kuko bazumva ko ubumenyi bafite buzwi kandi buhabwa agaciro".
RTB itenganya kuzakomeza iyi gahunda aho hazakurikira gusinya amasezerano n’andi mashyirahamwe y’abikorera ari mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!