00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RTB yatashye inyubako bifite agaciro ka miliyari zisaga 17 Frw

Yanditswe na Nshimiyimana Théogène
Kuya 25 September 2026 saa 10:35
Yasuwe :

Ikigo cy’igihugu gishinzwe Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro (RTB) cyatashye ibikorwaremezo bigizwe n’inyubako abanyeshuri bafatira amafunguro, aho barara ndetse n’ahagenewe kwigishiriza imirimo y’amaboko muri aya mashuri.

Izi nyubako zatashywe ku wa 23 Nzeri 2026, zirimo aho abanyeshuri barara, aho bafatira amafunguro, ibyumba byahagenewe kwigishirizwamo imirimo y’amaboko (Workshops) byubatswe mu mashuri yo mu turere twa Nyanza, Ruhango, Ngororero, Kamonyi,Rusizi na Nyamasheke binyuze ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda niy’u Budage binyuze muri Banki itsura amajyambere yo mu gihugu cy’Ubudage(KFW).

Hagamijwe guteza imbere ireme ry’uburezi mu mashuri ya TVET aho ibikorwaremezo byatashywe bifite agaciro ka miliyari zisaga 17Frw.

Umunyeshuri witwa Ikorukwishaka Cynthia wiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye mu ishuri rya Busasamana TSS nka rimwe mu mashuri yahawe ibikorwaremezo avuga ko bigiye kubafasha mu myigire yabo.

Yagize ati"Ibikorwaremezo twubakiwe biri kudufasha byinshi nk’aho babyukira ku gihe nta bintu bijagaraye nta bintu birimo twajya mu ishuri ndetse bagera aho bafatira amafunguro bakayafatira ku bintu bifite isuku"

Umuyobozi w’ishuri rya Busasamana TSS witwa Mwumvaneza Elisée avuga ibikorwaremezo bubakiwe bije kubafasha byinshi harimo gukemera ikibazo cyo kubona aho barara

Yagize ati"Ibikorwaremezo twubakiwe bigiye kudufasha kuko abanyeshuri bagiraga ikibazo cyo kubona aho barara kuko mbere twaridufite abanyeshuri 170 ariko tugiye kugira abanyeshuri 420 biga baba mu kigo kuko n’abanyeshuri bajyaga bajya aho bafatira amafunguro inshuro ebyiri ariko ubu bazajya bajyayo inshuro imwe bidufashe mu migendekere myiza y’amasomo"

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe tekiniki imyuga n’ubumenyingiro (RTB) Eng. Paul Umukunzi yabwiye IGIHE ko bari kongera ireme ry’uburezi mu mashuri ya tekiniki imyuga n’ubumenyingiro kandi bisaba aho abana bigira hameze neza

Yagize ati"Umwana w’Umunyarwanda arakomeza kwigira ahantu hameze neza hamuhesha agaciro ndetse yigire ku bikoresho byateye imbere nk’igihugu cy’u Budage"

Inyubako zubatswe mu mashuri atandukanye zizafasha kuzamura ireme ry'uburezi
Hatashywe ibikorwaremezo byubakiwe amashuri ya tekiniki, imyuga n'ubumenyingiro
Ubuyobozi bwa RTB na KFW basinye amasezerano agamije guteza imbere amashuri ya tekiniki, imyuga n'ubumenyingiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages