00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rtd Maj Gen Robert Rusoke yagizwe Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 12 December 2021 saa 07:47
Yasuwe :

Perezida Yoweri Kaguta Museveni yashyizeho ba ambasaderi bashya ba Uganda mu bihugu bitandukanye barimo na Maj Gen Robert Rusoke watangajwe nk’uhagarariye iki gihugu mu Rwanda.

Itangazo rishyiraho aba ba ambasaderi ryashyizweho umukono kuri iki Cyumweru, tariki ya 12 Ukuboza 2021.

Perezida Museveni yavuze ko aba ba ambasaderi boherejwe mu bihugu bisanzwe by’ibivandimwe na Uganda.

Maj Gen (Rtd) Robert Rusoke yagizwe ambasaderi wa Uganda mu Rwanda asimbuye Oliver Wonekha woherejwe guhagararira igihugu cye mu Bushinwa.

Oliver Wonekha yari Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda kuva mu 2017, umwanya yagezeho avuye guhagarira igihugu cye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hagati ya 2013 na 2017.

Maj Gen Robert Rusoke yagizwe Ambasaderi wa Uganda nyuma y’uko muri Kanama yagaragaye mu basirikare bakuru 14 bafite ipeti rya Jenerali bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru mu Ngabo za Uganda (UPDF).

Si ubwa mbere yahawe inshingano zo guhagararira igihugu cye ahandi kuko yari asanzwe ari Ambasaderi wa Uganda muri Sudani y’Epfo kuva mu 2012.

Uyu mugabo n’abandi 37 ni bo bagizwe ba ambasaderi mu gihe abandi bane bagizwe abungirije ambasaderi.

Uganda yahinduye Ambasaderi wayo mu Rwanda nyuma y’uko ku wa 6 Gicurasi 2021, Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Rtd Col Joseph Rutabana, yashyikirije Perezida Yoweri Museveni, inyandiko zimwemerera guhagararirayo igihugu.

Imyaka ine irashize umubano w’u Rwanda na Uganda urimo agatotsi. Byatangiye mu 2017 ubwo Abanyarwanda batangiraga gutotezwa muri Uganda bikozwe n’inzego z’umutekano, bamwe bagafungwa cyangwa bagatoteza binyuranyije n’amategeko.

Kuva icyo gihe u Rwanda rwatangiye gushinja Uganda gukorana n’abashaka kuruhungabanyiriza umutekano bakorana n’imitwe y’iterabwoba iyobowe na RNC ya Kayumba Nyamwasa, bahabwa rugari muri icyo gihugu n’ububasha bwo kugirira nabi Abanyarwanda badashyigikiye ibyo bikorwa.

Umubano w’ibihugu byombi wakomeje kuzamba kugeza ubwo muri Kanama 2019 ku buhuza bwa Angola na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ibihugu byombi byasinye amasezerano agamije kunagura umubano no guhosha ibibazo byari bimaze iminsi hagati y’ibihugu byombi.

Muri Kamena na Nyakanga 2020, Uganda yirukanye ku butaka bwayo Abanyarwanda bari bamaze igihe bafungiwe muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, mu mugambi wo gukomeza guhosha ibibazo bihari.

Nubwo gutabwa muri yombi mu gihiriri ku Banyarwanda bari muri icyo gihugu byagabanutse, biracyakorwa ndetse hari abakijugunywa ku mupaka nyuma y’igihe bafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko muri Uganda.

Benshi muri bo babanza gukorerwa iyicarubozo ribabaza umubiri n’umutima akenshi bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda ndetse ntibagezwa imbere y’ubutabera ngo baburanishwe.

Maj Gen Robert Rusoke yagizwe Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda. Umukoro ukomeye umutegereje ni uwo kuzahura umubano w'ibihugu byombi umaze igihe urimo agatotsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages