Komisiyo y’inteko ishingamategeko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo bya leta (PAC) yanenze Ikigo cy’igihugu gifite gutunganya imihanda mu nshingano (RTDA), kuba cyaratindije iyubakwa ry’imihanda cyaherewe amafaranga miliyari zibarirwa muri 20 mu myaka 3 ishize, ngo kivane abaturage mu bwigunge.
Ikibazo cy’itinzwa ry’umuhanda Rubengera-Gisiza , Rubavu-Gisiza ni kimwe mu byagoye RTDA gusobanura, ubwo yari imbere ya PAC yisobanura ku mikoreshereze y’umutungo wa Leta idahwitse yatunzweho agatoki muri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta.
PAC yagaragaje ko bitumvikana na gato uburyo amafaranga miliyari 20 frw yasinwe muri 2011 yaba atarakoreshwa igikorwa gifitiye akamaro abaturage mu buryo bufatika, kandi inteko ishingamategeko yarasabwe kuyasinya mu buryo bwihuse bavuga ko igikorwa agiye gukora kihutirwa cyane.
RTDA yasobanuriye PAC ko umushinga wo kubaka uyu muhanda ukiri mu nzira (Process), kuko umuterankunga wawo (BAD) hari ibyo ategeka bitagomba kubura mu gushyira mu bikorwa igikorwa ifitemo umugabane.
Abadepite bagize PAC batanyuzwe na mba n’urwitwazo RTDA yatanze, bavuze ko barambiwe n’ijambo “Biri muri Process” iki kigo cyakomeje kwireguza, bagaragaza ko “Process” imara imyaka itatu ntabisobanuro byayumvikanisha mu gihe abaturage bijejwe igikorwa remezo amaso agahera mu kirere.
Depite Nkusi Juvenal Uyobora PAC yagaragaje ko hari amafaranga menshi yakwa agahunikwa aho kubyazwa umusaruro, rimwe na rimwe abayatanze bakayisubiza.
Depite Nkusi yaragarije abayobozi ba RTDA ko abaturage bababaye umuhanda, bityo kwisobanuza ko biri muri “Process” ntacyo bishobora kubafasha na gito mu gihe udashyize mu bikorwa icyo biteze.
Yagize ati “Uwaguha mikoro ugiye muri Rutsiro wahamagaye abaturage bakaza kukumva, urumva iyo mbwirwaruhame (ngo biri muri Process ) wayibabwira? ubibabwiye byagenda bite, wahivana?[....]”.
PAC yavuze ko ikibazo cy’itinzwa ry’uyu muhanda kitarangirira mu kubazwa gusa, ahubwo ko izacukumbura ku buryo bwimbitse impamvu nyakuri yatumye umushinga wo kubaka uyu muhanda ugenda biguru ntege.
Umuyobozi mukuru wa RTDA, Guy Kalisa yemereye PAC ko hari aho ikigo ayobora kigira intege nke cyane mu bijyanye no gutanga amasoko ahanini bishingiye ku bushobozi buke n’umubare udahagije w’abakozi.
PAC yakemanze iyinjizwa mu kazi ry’abakozi ba RTDA bireguza ko badafite ubushobozi bwo gukora ibyo bahemberwa (gutanga no gukurikirana amasoko), kandi mu ipiganwa ry’akazi harebwa ubufitiye ubushobozi kurusha abandi.
Depite Nkusi yagaragaje ko muri iki kigo hashobora kuba harimo ikibazo gikomeye gituma aho leta yari yiteze igisubizo havuka ikibazo.
Yagize ati “Turumva imiterere y’ikigo cyanyu aho kuba igisubizo ahubwo iteye ikibazo….. amafaranga akaza ntakoreshwe bigatindira muri za Process nk’uko yahoze abivuga…”
Ikibazo cy’imikorere idahwitse muri RTDA cyane mu bijyanye no gutanga amasoko no kuyakurikirana, gishobora gushakirwa mu bwinshi bw’amasoko batanga kandi badafite ubushobozi bwo kuyakurikirana kuko muri 2012/2013 batanze amasoko 164 mu gihe yagombaga gukurikiranwa n’abantu bane kandi nabo ikigo kiyemerera ko bakeneye kongererwa ubumenyi.
Twizeyimana Fabrice


















TANGA IGITEKEREZO