Uwo muhanda ujya kuri Rusizi III, wangirije abaturage bo muri Bugarama ufite Kilometero 5.4 ku ruhande rw'u Rwanda na Kilometero 2.4 ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Wakozwe n’ikigo cyitwa SAFKOKO cy'uwitwa Seburikoko ariko abangirijwe imitungo ntibishyurwa. Ni umuhanda uriho n'ibiraro bibiri ku ruhande rw’u Rwanda gifataho kilometero 0.8.

Ku wa 31 Mutarama nibwo Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside, mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, yatumije RTDA ngo isobanure iby'icyo kibazo n'ibindi biyerekeye birimo abaturage ba Nyamagabe na bo bangirijwe n'intambi zaturikijwe mu ikorwa ry'umuhanda wa Huye-Kitabi.

Ku muhanda wa Rusizi III, RTDA yasobanuye ko abaturage 13 batanze ibibazo byabo basanze hari ibyangombwa batandatu batujuje ndetse ko amafaranga yabonetse bagasanga konti zabo zifunze bakaba barasabye akarere kuzuza ibisabwa.

Hari abandi bari batanze ibibazo hanyuma RTDA igiye kubasura isanga ari bane bakwiye kwishyurwa basabwa gukosora ibyangombwa bakabyohereza ndetse ngo ubu bari kwishyurwa.

Uretse abo hari n'abantu umunani bagomba kwishyurwa na Rwiyemezamirimo Seburikoko, RTDA yavuze ko yasabye Akarere urutonde rwabo ku buryo bazishyurwa mu mafaranga ya rwiyemezamirimo.

Ikindi kibazo bari bahamagarijwe ni icy'abaturage bo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe, bangirijwe no guturitsa intambi, aho kampani y’Abashinwa ikura amabuye yo kubaka umuhanda Huye-Kitabi.

Aha babajijwe ku kibazo cy'abaturage batandatu, bangirijwe ariko ntibishyurwe. RTDA yasobanuye ko hari abantu benshi bagaragaje ko bagize ikibazo bakoherezayo itsinda hanyuma biza no kugaragara ko hari abagomba kwishyurwa. Abo ngo bishyurwa na Rwiyemezamirimo.

Nyuma yo kugenzura no kwemeza abakwiye kwishyurwa, byagaragaye ko ari abantu 17. Hari abantu batanu bahawe amafaranga yo kubaka na 12 bubakiye inzu.

Hakorimana Célestin ushinzwe ibijyanye no kwimura abantu n'ibibazo by'abaturage, yavuze ko uwo muhanda uzakirwa abantu bose bamaze gukemurirwa ibibazo.

Ati "Twebwe nk'umwanzuro kuko akarere katubwiye ko hari abandi bantu 160 bakigaragaza ibibazo, ni uko twemeje ko itsinda rigomba kujyayo, rigakorana n'akarere n'inzego z'umutekano mu gihe kitarenze ukwezi kwa Gatatu tukaba twabirangije byose cyane ko uriya muhanda utakwakirwa hakiri ikibazo cy'umuturage."

RTDA yemereye Komisiyo kuyiha igihe buri kibazo yayibajije kizaba cyakemutse. By'umwihariko ku cya Nyamagabe, yemeye ko Werurwe 2020 itazasiga hari umuturage wangirijwe n'intambi utarakemurirwa ikibazo.

Kugeza ubu imishinga yatangiye n'iri gutangira ya RTDA igera kuri 39 iteganyijwe kwishyura miliyari zigera kuri 49 z'amafaranga y'u Rwanda mu ngurane, hamaze kwishyurwa arenga miliyari 20.

Umuhanda Huye-Kitabi ni umwe mu yo abaturage bavuga ko bangirijwe ibyabo ubwo wakorwaga
Umuhanda Huye-Kitabi ni umwe mu yo abaturage bavuga ko bangirijwe ibyabo ubwo wakorwaga