00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RTDA yavuguruye ibipimo byo kubaka imihanda mu gukumira iyangirika ryayo

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 5 October 2026 saa 12:40
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA) cyatangaje ko cyavuguruye ibipimo bigenderwaho mu gukora inyigo z’imihanda, kugira ngo izubakwa irusheho guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, zirimo imvura nyinshi n’imyuzure bituma yangirika itaramara igihe.

Ibi byagarutsweho n’Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Agateganyo wa RTDA, Twagirimana Théoneste, mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’Igihugu ku wa 5 Ukwakira 2026.

Yasubizaga ikibazo kijyanye n’imihanda ya kaburimbo yangirika imaze igihe gito yubatswe, bigasaba kongera kuyitangaho amafaranga yo kuyisana, nyamara iba yarashowemo menshi mu iyubakwa ryayo.

Twagirimana yavuze ko isesengura bakoze ryagaragaje ko imihindagurikire y’ikirere iri mu mpamvu nyamukuru zituma imihanda yangirika vuba, kuko ishobora guteza ibiza birenze ibyari byarateganyijwe mu nyigo.

Ati “Kuba umuhanda wakorwa ukangirika vuba akenshi twasanze biterwa n’imihindagurikire y’ikirere. Nko mu 2023 ni bwo twagize imihanda myinshi yangiritse. Byatewe n’uko ingano y’imvura n’imyuzure twagize byararenze ibyo twari twiteze dukora inyigo y’iyo mihanda.”

Yasobanuye ko ibyo byatumye RTDA ivugurura uburyo bwo gutegura inyigo z’imihanda n’ibipimo bigenderwaho mu kuyubaka, hagamijwe kongera ubushobozi bwayo bwo guhangana n’izo ngaruka.

Ati “Hari umushinga twatangije witwa ‘Developing Capacity for Climate Resilient Infrastructure’. Ni umushinga twakozemo ivugurura ry’uko imbata y’umuhanda yabaga ikoze n’ibigenderwaho, twushishanya ku buryo inyigo ziri gukorwa ubu ngubu ziri kugendera kuri ibyo bipimo bivuguruye.”

Yakomeje ati “Ubu inyigo zose dukora tuzikora ku buryo bubasha kwihanganira imihindagurikire y’ikirere, ku buryo twizera ko icyo kibazo kitazongera kubaho.”

Gusana imihanda yangiritse biri mu bikorwa bisaba amikoro menshi mu Rwanda. Ikigo gishinzwe Imari yo Gusana Imihanda (RMF) kigenerwa ingengo y’imari na Leta, kikanashaka andi mafaranga mu bafatanyabikorwa. Icyakora, hari ubwo aboneka atagera ku akenewe mu bikorwa byo gusana imihanda buri mwaka.

Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026, RMF yagenewe na Leta amafaranga arenga miliyari 52 Frw. Mu wa 2026/2027, iyo ngengo y’imari yazamutse igera kuri miliyari 98,4 Frw, ahanini bitewe n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere zangiza imihanda.

RTDA yavuguruye ibipimo byo kubaka imihanda mu gukumira iyangirika ryayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages