00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RTDA yikomye MINECOFIN na MINIJUST mu rubanza iregwamo na Ese Sebulikoko

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 10 September 2013 saa 03:54
Yasuwe :

Umunyamategeko uburanira Leta mu rubanza ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi cyarezwemo na Ese JV Sebulikoko & Barco, asanga kuba RTDA itareguriye isoko Sebulikoko yatsindiye nta kosa yakoze, ariko kandi anikoma Minisiteri y’Ubutabera kuba yarasabye ko isoko ritangwa nta mananiza, na Minisiteri y’Imari n’igenamigambi ngo yatanze ibaruwa idasobanutse igaragagaza ko ingwate zitangwa n’ibigo by’ubwishingizi zemewe. Ku ruhande rwa Ese Sebulikoko bo bavuga RTDA yitwaza ingwate (…)

Umunyamategeko uburanira Leta mu rubanza ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi cyarezwemo na Ese JV Sebulikoko & Barco, asanga kuba RTDA itareguriye isoko Sebulikoko yatsindiye nta kosa yakoze, ariko kandi anikoma Minisiteri y’Ubutabera kuba yarasabye ko isoko ritangwa nta mananiza, na Minisiteri y’Imari n’igenamigambi ngo yatanze ibaruwa idasobanutse igaragagaza ko ingwate zitangwa n’ibigo by’ubwishingizi zemewe. Ku ruhande rwa Ese Sebulikoko bo bavuga RTDA yitwaza ingwate kandi igihe cyo kuyitanga cyarazitiwe no kudahabwa amasezerano y’umurimo.

Urubanza Ese JV Sebulikoko & Barco iregamo ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi (RTDA), kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Nzeri 2013, rwakomeje mu rukiko rw’ubucuruzi rw’i Nyamirambo.

Uyu munsi uhagarariye Leta yahawe urubuga mu kwiregura ku birego RTDA iregwa birimo kuba yarimye isoko uwaritsindiye akaba asaba kurihabwa, gusaba umuterankunga BAD kongera igihe cy’umushinga, kuko isoko ryari ryatsindiwe rigiye kurangira umushinga udakozwe, no guha indishyi Ese JV Sebulikoko & Barco zigera ku mafaranga y’u Rwanda 3,050,000,000 niba ibisabwa bitubahirijwe.

Umunyamategeko uhagarariye RTDA n’Intumwa Nkuru ya Leta mu rubanza, Me Theophile Mbonera, yafashe igihe gihagije cyo kwisobanura, kuko yafashe amasaha abiri n’iminota 40. Urubanza ruheruka hari hasobanuwe ikirego.

Me Mbonera yasobanuye ko kuba RTDA itarahaye Ese JV Sebulikoko & Barco amasezerano y’akazi byatewe n’imyitwarire y’iyo sosiyete bishingiye ku kuba yaratinze gutanga ingwate yo kurangiza imirimo, avuga ko ubwo bukererwe bwabaye imbogamizi ku guhabwa isoko.

Avuga ko batunguwe no kubona Ese JV Sebulikoko & Barco yarafashe icyemezo gikomeye cyo kugana inkiko, ngo nyamara yaranze ko bumvikana ku birebana n’ingwate. Avuga ko ingwate yasabwaga mu masezerano ari itangwa na banki ingana na 10% cyangwa igatangwa n’ikigo cy’ubwishingizi ingana na 30% y’agaciro k’isoko. Akavuga ko Ese Sebulikoko yatanze ingwate y’ikigo cy’ubwishingizi mu gihe RTDA yasabaga iya Banki.

Akomeza avuga ko RTDA ku wa 19 Werurwe 2013 yandikiye uwatsindiye isoko imunyesha ko ingwate yatanze itemewe n’amategeko agenga isoko, ariko agahakana ko nta masezerano aba hagati ya Ese Sebulikoko na RTDA, nyamara uwatsindiye isoko yarahawe ibaruwa imumenyesha ko yatsinze ndetse inamuhamagarira gishyira umukono ku masezerano yo gutangira imirimo.

Avuga ko ariko amasezerano atashyizwe umukono ahubwo habaye ibiganiro ku bijyanye na yo. Agira ati “Guhabwa isoko bigaragaza ko uwaritsindiye afite ubushobozi, ariko bidakuraho izindi nshingano aba agomba kuzuza.”

Isoko ritahawe Ese Sebulikoko ryatsindiwe rimwe n’iryahawe Ese CHICO y’Abashinwa yahawe amasezerano ku wa 11 Kamena 2013.

Inama zatanzwe zambuwe agaciro

Mu bisobanuro uburanira Leta, waje ahagarariye Intumwa Nkuru ya Leta Me Theophile Mbonera yatanze, mu nama Ese Sebulikoko ivuga ko zatanzwe n’inzego zinyuranye ariko ntizunvwe, yavuze ko Intumwa Nkuru ya Leta yungirije yatanze inama zo gutanga isoko nta mananiza itigeze isuzuma igitabo gikubiyemo amategeko agenga isoko (DAO), ahubwo yumvise ububabare bw’uwamuganyiye. Bityo agasanga RTDA itabishingiraho.

Akomeza atunga agatoki Minisiteri y’Imari n’igenamigambi ko atari yo igomba gutegeka RTDA kwemera ingwate, kuko ari ikigo cyigenga kandi kiri munsi ya Minisiteri y’Ibikorwa remezo. Ko ibyo MINECOFIN ivuga bitaba itegeko kandi birimo urujijo, kuko batigeze bagaragaza isoko bashingiraho bemera ingwate yo mu bigo by’ubwishingizi.

Me Mbonera avuga ko abona nta mpamvu yo gusaba BAD kongera igihe cy’umushinga, kuko itarajya mu murongo wo kuba yakora ibirebana n’isoko, kandi na Ese Sebulikoko itaruzuza ibirebana n’isoko yatsindiye. Ati “Ese Sebulikoko irasabwa gutanga ingwate ya banki mbere y’uko amasezerano ashyirwaho umukono. RTDA nta kibazo ifite kandi nta kosa yakoze.”

RTDA iravuga ko indishyi zikabije

N’ubwo uburanira Leta avuga ko RTDA nta kosa yakoze nta n’ikibazo ifite, yisobanuye ku birebana n’indishyi avuga ko Ese JV Sebulikoko & Barco yaka indishyi z’umurengera, kuko n’ubwo ivuga ko yaguze ibikoresho bikaba bimaze igihe bidakora, bashaka inyungu z’ikirenga batavunikiye. Ati “Bagombye gushyira mu gaciro, ntibake arenze inyungu bagombye kubona barangije isoko. Baraka indishyi ziruta inyungu zibonwa na banki.”

N’ubwo Me Mbonera avuga ko Ese Sebulikoko isaba indishyi nyinshi, ku rundi ruhande asanga RTDA nta kosa ifite, ahubwo uwatsindiye isoko ariwe wakosheje kuko atatanze ibyo yasabwe.

Indishyi zakwa niba isoko ritabonetse zigera kuri Miliyari eshatu na Miliyoni mirongo itanu (3,050,000,000Rwf) mu gihe umushinga wose ufite agaciro ka Miliyari hafi eshatu n’igice.

Kwivuguruza mu mategeko

Me Aloys Mutabingwa uburanira Ese JV Sebulikoko & Barco, avuga ko atangazwa n’uko haba kwivuguruza mu mategeko kwa RTDA, kuko nta na hamwe baka ingwate kandi hatarabaho gusinya acte d’engagement k’uwatsindiye isoko. Avuga ko ibyo uhagarariye Leta mu mategeko yavuze ntaho bihuriye n’ibikubiye mu gitabo cy’isoko.

Avuga ko ubundi mu birebana n’amasoko hari inzira 12 zigomba kunyurwamo kugira ngo ibirebana n’isoko bibe byuzuye, ariko byageze ku nzira ya gatanu ijyanye n’uko BAD yemera amasezerano y’uwatsindiye isoko (Non objection), RTDA itangira kuzana amananiza.

Akibaza impamvu batsimbarara ku ngwate kandi igihe cyayo kitaragera, nta n’amasezerano arasinywa hagati ya RTDA na Ese JV Sebulikoko & Barco, kuko ingwate itangwa bitarenze iminsi 28 nyuma yo gusinya amasezerano.

Uhagarariye Leta mu rubanza Me Theophile Mbonera, yahawe umwanya wo kwisobanura ku birego Ese JV Sebulikoko & Barco iregamo RTDA, kuba yarimwe isoko yatsindiye mu gusana umuhanda Rusizi-Ntendezi-Mwityazo, ko RTDA yasaba BAD ikongera igihe cy’umushinga kuko ikindi gisigaje amezi atatu, no guhabwa indishyi zisaga miliyari eshatu. Me Mbonera yatangiye kwisobanura saa yine n’iminota 25, asoza saa saba n’iminota itanu.

Urubanza rwasubitswe rukazakomeza kuburanwa mu mizi ku wa 25 Nzeri 2013 saa mbiri za mugitondo.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages