Ishuri rikuru ry’amahoteli n’ubukerarugendo (RTUC), ryateguye igikorwa cyo guhuza ba rwiyemezamirimo bahoze ari abanyeshuri n’abayobozi b’amashuri makuru na za kaminuza, zifite muri gahunda zayo ibijyanye no kwihangira imirimo. Guhura kw’izi mpande, bizafasha kuganira uburyo bwo gufasha abanyeshuri biga muri aya mashuri. Iki gikorwa kizaba tariki ya 30 Nzeri 2013.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa gatanu tariki ya 27 Nzeri 2013, umuyobozi mukuru wa RTUC Kabera Callixte, yavuze ko uyu munsi wo guteza imbere kwihangira imirimo abanyeshuri barangije mu mashuri arimo RTUC bashoboye kwihangira imirimo ubu bakaba bageze ku rwego rushimishije, bazaganirira abantu imbogamizi bagiye bahura nazo muri urwo rugendo, icyo byabamariye n’isomo abandi bavanamo.
Yagize ati “hazaba hari abayobozi b’aya mashuri, tuzaboneraho n’umwanya wo kuganira ku myigishirize y’amasomo agamije gutoza abantu kugira umuco wo kwihangira imirimo.”
Kabera yakomeje avuga ko ibi biganiro bifite intego yo kwerekana niba hari ingorabahizi n’uko zakemuka, mu gihe hari n’abazigira ku bandi inzira baciyemo bakagera ku rwego rushimishije.
Yakomeje avuga ko kwigisha abanyeshuri kwihangira imirimo, imwe mu ntego za RTUC, ari gahunda izafasha kuvana urubyiruko mu bushomeri, kuko nk’uko byerekanwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare, ko ubu mu Rwanda abakobwa 28,6% ari abashomeri mu gihe abahungu ari 14%.
Umuyobozi wungirije muri iki kigo ushinzwe amasomo, Dr Tombola Gustave yavuze ko abanyeshuri barangije muri iki kigo bagiye babona imirimo abandi bakaihangira ku buryo amasomo nk’ayo bahabwa akwiye no mu yandi mashuri mu Rwanda agakomeza gufasha urubyiruko. Ikindi nuko ikiraje ishinga iri shuri ari ukurera abazihangira imirimo aho kuyisaba.
Iri shuri rikaba riteganya gukoresha amarushanwa y’abanyeshuri bo mu mashuri makuru na za kaminuza ku mishinga myiza yatanga akazi ku bantu benshi ku buryo izatsinda izaterwa inkunga yamaze kuboneka.
Mu rwego rwo gufasha abanyeshuri mu mashuri makuru, mu Rwanda hatangijwe ibigo bigamije kubafasha kuzamura impano zabo byitwa «Career Education Advisory Centers».



















TANGA IGITEKEREZO