Ubuyobozi bwa Kivu y’Amajyaruguru bwasohoye itangazo rihagarika ubuhahirane bw’ibiguruka biturutse mu Rwanda na Uganda tariki 4 Werurwe 2017.

Nyuma yo gusohora itangazo, ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’amajyaruguru bwahise bushyiraho ubugenzuzi kugira ngo hatagira ibiguruka n’ibibikomokaho bituruka muri ibi bihugu ku mipaka yari isanzwe ikoreshwa irimo Kasindi, Kyavinyonge, Vitshumbi, Nyakakoma, Ishasha, Munyagwa, Bunagana, Kabuhanga, Petite na Grande Barrière y’u Rwanda.

Munyampirwa Musengimana, umuturage ukora ubucuruzi bw’inkoko mu mujyi wa Gisenyi wari utunzwe no kuzivana mu Rwanda azijyana i Goma, avuga ko guhagarika ubu bucuruzi byatangiye kubagiraho ingaruka.

Ati “Ubucuruzi bwarahagaze, isoko ryacu ryari Congo. Ubu n’abatugemuriraga inkoko twarabahagaritse, imiryango yacu yugarijwe n’ubukene.”

Munyampirwa yavuze ko iyo hari uwo bafatanye inkoko ku mupaka muto uhuza u Rwanda na Congo uzwi nka ‘petite barrière ku ruhande rwa Congo bahita bazica.

Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba, François Kanimba yatangaje ko mu Rwanda nta ndwara y’ibicurane by’ibiguruka iharangwa ku buryo igihugu cyashyirwa mu kato.

Yasobanuye ko icyemezo cyo gufunga inkoko ziva mu Rwanda atari akizi ariko impande zombi zigiye kuganira ngo harebwe icyakorwa.

Akarere ka Rubavu ni kamwe mu dufite aborozi besnhi b'inkoko z’amagi n’inyama bakaba baratangiye kugerwaho n'ingaruka zo kubura isoko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Inkoko ziturutse mu Rwanda na Uganda ngo ntizemerewe kwinjira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo
Inkoko ziturutse mu Rwanda na Uganda ngo ntizemerewe kwinjira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo
Abacuruzi b'inkoko bararira ayo kwarika nyuma y'aho batakaje isoko muri DRC
Abacuruzi b'inkoko bararira ayo kwarika nyuma y'aho batakaje isoko muri DRC
Ufatanywe inkoko ku mupaka wa Petite Barriere bahita bazica
Ufatanywe inkoko ku mupaka wa Petite Barriere bahita bazica

[email protected]