00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Abafite ubumuga batoye Umudepite ubahagarariye

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 2 September 2018 saa 04:53
Yasuwe :

Abafite ubumuga bo mu Karere ka Rubavu, bishimira ko bahawe guhagararirwa mu nzego z’ubuyobozi mu Rwanda ariko ko umudepite umwe ubahagararira adahagije.

Iki cyifuzo cyagaragajwe kuri iki cyumweru ubwo Abafite ubumuga bo muri aka Karere bari bamaze gutora umudepite ubahagarariye.

Bamwe mu bagize inteko itora Umudepite uhagarariye abafite ubumuga, bavuga ko Umudepite umwe mu Nteko Ishinga Amategeko atakwibuka kuvuga ibibazo byose by’abafite ubumuga.

Nirambe Desire, Umuhuzabikorwa Wungirije w’Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga mu Karere ka Rubavu, yavuze ko yatoye akurikije imigabo n’imigambi abakandida bavuze biyamamaza, igaragaza uko azabakorera ubuvuguzi natorwa.

Yakomeje ati “Twakira neza ko twahawe guhararirwa ariko na none tugasaba ko hazakorwa ubuvugizi. Umudepite umwe mu Nteko Ishinga Amategeko uduhagarariye, tumaze kuba benshi mu Rwanda. Nibura tubonye imyanya ibiri cyangwa itatu, twarushaho kubyishimira.”

Yakomeje avuga ko bifuza umubare munini nk’uko ibindi byiciro byihariye mu Nteko Ishinga Amategeko bihagarariwe.

Mu badepite 80 bagize Inteko Ishinga Amategeko harimo 53 bagize icyiciro rusange, 24 bahagarariye icyiciro cy’abagore (30%), babiri bahagarariye urubyiruko n’umwe w’abafite ubumuga.

Haguminshuti Phenias, umuhuzabikorwa w’abafite ubumuga mu Murenge wa Busasamana, yavuze ko kubera kudahagararirwa, cyera wasangaga abafite ubumuga bakorerwa ivangura n’ihezwa.

Yakomeje agira ati “Turahamya tudashidikanya ko bijyanye n’igihe turi kwinjiramo n’uyu mwanya umwe waziyongera [...] Umudepite umwe mu gihugu ntabwo ahagije. Nk’ibyo by’insimburangingo ashobora kubivuga mu Nteko ari umwe ntibyumvikane.”

Abandi babwiye IGIHE ko bifuza kuvugirwa, umusoro usoreshwa imodoka ziboroherezwa zakwa zinjira mu gihugu ukagabanywa, gushyirirwaho ibigo byigisha imyuga, koroherezwa kubona insimburangingo n’inyunganira ngingo kuri mituelle de santé n’ibindi.

Umuhuzabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu Karere ka Rubavu, Musekeweya Gloriose, yavuze ko abafite ubumuga bakunze kugaragaza ko kuba bahagarariwe n’umudepite umwe batabyishimira.

Gusa ngo ntacyo bihungabanya cyane kuko mu Nteko Abadepite bafatanya kumva no gukemura ibibazo by’abanyarwanda bose.

Abakandida 10 nibo biyamarije gutorwamo umudepite uhagarariye abafite ubumuga mu Rwanda mu matora yabaye kuri uyu wa 2 Nzeri 2018.

Mu Karere ka Rubavu, Inteko itora igizwe n’abantu 20; muri bo 15 bahageze mbere batangiye gutora saa tanu.

Abakozi ba NEC bari gufunga isanduku ishyirwamo amajwi
Abakozi ba NEC bari kurahira ngo batangize amatora
Bamwe mu bafite ubumuga bari guhabwa amabwiriza agenga amatora
Umuhuzabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu Karere ka Rubavu, Musekeweya Gloriose
Umwe mu bafite ubumuga agiye gutora
Umwe mu bafite ubumuga amaze gutora
Umwe mu bafite ubumuga avuye mu bwihugiko gutora
Umwe mu bafite ubumuga agiye gutora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages