Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’igenzura ryagaragaje ko abafite ubumuga bahura n’ibibazo birimo kutagerwaho na serivisi nkuko bikwiye, hakaba n’abigunga kubera badashoboye kugira icyo bisabira cyangwa bivugira.
Ihuriro ry’Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga mu Rwanda (RNUD), ryatangiye gutanga amahugurwa yo kwigisha ururimi rw’amarenga ku bantu batandukanye mu rwego rwo gufasha abafite ubumuga bukomatanyije kubona ababahuza n’inzego zitandukanye.
Aya mahugurwa y’iminsi ibiri ari kubera mu Karere ka Rubavu yatangiye kuwa Gatanu, tariki ya 28 Nyakanga 2017.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RNUD, Munana Samuel, avuga ko uyu mushinga uzamara umwaka ugamije gufasha abafite ubumuga bukomatanyije kugerwaho na serivisi zitandukanye.
Yagize ati “Twahereye mu nzego z’ibanze kuko niho abafite ubumuga bakunda kujya gushaka serivisi bikabagora kwivugira ikibazo bafite. Hari aho bajya bagahutazwa noneho n’ubuyobozi ntibubahe serivisi atari uko bayibimye ahubwo kuko babuze uko bumvikana nawe. Turi kwigisha ibijyanye n’ururimi rw’amarenga kugira ngo impande zose zoroherwe, abafite ubumuga bagerweho na serivisi n’abayobozi biborohere kumenya icyo bakeneye kuko nabo bafite uburenganzira nk’ubw’Abanyarwanda bose.”
RNUD iteganya guhugura umuntu umwe muri buri murenge kugira ngo azahagararire abafite icyo kibazo, ajye yitabazwa mu gihe hari umuntu ufite ubumuga uje agana inzego z’ibanze gusaba serivisi.
Munyanziza Wellars ufite ubumuga bwo kutavuga no kutumva yatangaje ko bagira ingorane iyo bagiye kwaka serivisi mu nzego zitandukanye.
Yagize ati “Iyo dushaka serivisi biratugora cyane kuba twayihabwa kuko ntabwo wakumvikana n’umuntu atazi ibyo uvuga. Akenshi tujya gushaka serivisi tugataha tutayibonye bikatubabaza tukumva nta burenganzira nk’ubw’abandi dufite. Iki ni ikibazo gikomeye dufite ariko kuba hagiye kujyaho abaduhagarariye bizatuma natwe twisanga twiyumve mu muryango.”
Umukozi w’Akarere ka Rubavu ushinzwe kurengera abafite ubumuga, Zimurinda Jean Bosco, yemeza ko bitoroshye ko umuntu ufite ubumuga bwo kutavuga no kutumva ahabwa serivisi akeneye bitewe n’uko ururimi rw’amarenga rutaramenyekana nkuko bikwiye.
Yagize ati “Iyo urebye usanga guha serivisi abafite ubumuga bigoranye cyane kuko ntiwabasha kumvikana nawe, hari ibibazo tujya twakira natwe tukanabyumva mu mirenge ariko tukananirwa kubikemura bigasaba wenda ko abyandika ku rupapuro bigatuma batisanzura. Nihahugurwa abantu batandukanye bizadufasha cyane bizatuma uburenganzira bwabo bubungabungwa.”
Aya mahugurwa amaze gutangirwa mu turere twa Huye, Nyagatare na Rubavu ari kwigishirizwamo abagera ku 150. Biteganyijwe ko azarangira atwaye miliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda.
Imibare yakusanyijwe na RNUD igaragaza ko abagera ku bihumbi 70 aribo bafite ubumuga bukomatanyije bwo kutumva no kutavuga mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO