00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Abagitifu babiri b’imirenge n’uw’akagari bahagaritswe kubera umwanda

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 9 September 2017 saa 02:26
Yasuwe :

Akarere ka Rubavu kahagaritse mu kazi mu gihe cy’amezi abiri abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ibiri n’uw’akagari bazira umwanda ugaragara aho bayobora.

Abo bakozi bahagaristwe ni Ugirirabino Elizaphan uyobora Umurenge wa Nyamyumba; Uwimana Vedaste uyobora uwa Gisenyi na Nkurunziza Noël uyobora Akagari ka Nengo.

Umwe mu bahagaristwe uyobora Umurenge wa Nyamyumba, Ugirirabino Elizaphan, yemereye IGIHE ko ari mu bo akarere kahannye, anasobanura icyo amabaruwa bandikiwe avuga.

Yagize ati “Twakiriye amabaruwa aduhagarika amezi abiri uhereye tariki 8 Nzeri 2017 kugeza 8 Ugushyingo 2017. Twahagaritswe kubera umwanda wagaragaye mu mirenge yacu.”

Akomeza avuga ko igihano bahawe ari akanyafu kaba gakenewe.

Muri iyi mirenge iyoborwa n’abahagaritswe usanga ku mihanda hari imyanda irimo n’iyo abaturage bajugunyaho ariko Ugirirabino avuga ko ubu nta mwanda wari uhari uretse kubona nko mu mirima yegereye umuhanda hari ahajunywe amashashi n’uducupa cyangwa ugasanga ku mihanda hari aho bihagaritse.

Nubwo tutabashije kubona ubuyobozi bw’akarere ngo busobanure byimbitse imiterere y’ikibazo cy’umwanda cyatumye biba ngombwa ko abo bayobozi bahagarikwa, Gitifu wa Nyamyumba yahishuye ko ihagarikwa ryabo ryaturutse ku Mukuru w’igihugu, Paul Kagame, wanyuzemo mu muhanda muri iyi minsi ari mu kiruhuko muri Rubavu, ari ku igare akabona uwo mwanda.

Yagize ati “Uroye ntabwo ari igenzura [ryakozwe n’akarere] kuko burya umushyitsi agusura agasiga avuze ati hano hari isuku nke […] icyo ni cyo cyadukozeho. Twaremeye, turimo gukaza ingamba ku buryo bitazongera. Unasubiyeyo nta shashi wabona, twabikemuye nubwo twahanwe duzasubirayo dufata ingamba.”

Nubwo hahagaritswe abayobozi b’imirenge n’uw’akagari, akarere ni ko kagirana amasezerano na koperative zishinzwe gukora isuku.

Indi nkuru wasoma : Rubavu: Umujyi wa Gisenyi wugarijwe n’umwanda ukabije


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages