00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Abagomba kwimurwa ahazagurirwa ikibuga cy’indege bahanganye n’abayobozi mu isenya ry’inzu

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 31 January 2018 saa 09:31
Yasuwe :

Abaturiye ahagomba kwagurirwa ikibuga cy’indege cya Gisenyi bagomba kwimuka byihuse barahatana n’ubuyobozi ngo batware ibikoresho byari ku nzu nyamara ntaho babigaragaza mu masezerano yo kwishyurwa ingurane.

Mu 2013 nibwo abagomba kwimuka babariwe ariko imiryango isaga 200 muri 309 ni yo yishyuwe ingurane mu 2016, ntiyahita yimuka, ubu iri kwishyuza indishyi ko yatinze kwishyurwa.

Itegeko ngenga n°18/2007 ryo kuwa 19/04/2007 ryerekeye uburyo kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange bikorwa; harimo ko mu gihe uwishyura indishyi zikwiye atazitangiye igihe cyagenwe, ni ukuvuga iminsi itarenze 120 uhereye igihe iyo ndishyi ikwiye yemerejwe, yishyura indishyi y’ubukerererwe ya 5% buri mwaka yiyongera kuri iyo ndishyi ihabwa uwimurwa.

Iyi ngingo ivuga ko icyo gihe kidashobora kurenga imyaka ibiri kandi ko iyo birenze icyo gihe, iyimurwa riba ritaye agaciro cyeretse uwimurwa n’uwimura babyiyumvikaniye.

Aba baturage bavuga ko bagiranye inama n’ubuyobozi hari uhagarariye ikibuga cy’indege, bakemeranya ko bimuka, bakazimukana ibikoresho ariko nta nyandiko bagaragaza.

Akarere ka Rubavu kamenyesheje abaturage bishyuwe ko bagomba kuba bimutse bitarenze itariki 31 Mutarama 2018.

Ugeze mu midugudu y’Akagari ka Byahi izagurirwamo ikibuga cy’indege uhasanga inzu zakuweho amabati, inzugi, amadirishya, hamwe na hamwe n’amatafari; ahandi bene yo bakiyarimo bibaza amaherezo.

Mu gusenya ayo mazu babikora bitwikiriye ijoro kuko batemerewe kugira icyo bimukana kivuye kuri izo nzu bishyuriwe.

Umwe mu baturage bagomba kwimuka witwa Kamana Joseph yazamuye ijwi imbere y’ubuyobozi bw’Akarere, avuga ko bwirengagije ikibazo cyabo ku kwimukana ibikoresho byari ku nzu.

Yagize ati ’’Njyewe ndi mu bantu bazaga ku karere tubaza ikibazo cyacu mukatubwira ko ikibazo cyabimurwa mu kibuga kibarenze ahubwo icyo mwadufasha ari ubuvugizi ariko biratangaje kubona iyi saha aribwo tubona akarere kaza mu kibazo cyacu; mwari muhari mutwemerera ko ibikoresho tuzabijyana none murabihaka ngo nta nyandiko, wenda nibyo tuvugira hano mwabihakana ariko byavuzwe muhari, twarabyemeye nk’abaturage turabarirwa ayo batwemereye turayasinyira kuko nubwo yari make twizeraga ko tuzajyana n’ibikoresho.’’

Mu gihe batemeranya ku buryo bwo kwimuka, Nkubito Charles uyobora Ikibuga cy’indege cya Gisenyi yemeza ko abaturage bagaragaje ukwigomeka ku bayobozi.

Yagize ati “Niba twarakoze inama tukavuga ngo tuzahura kuwa Kabiri ariko hagati mu cyumweru hari abaturage baje batangira gusenya amazu yabo Dasso yababuza bagatera amabuye, mu Rwanda dufite umutekano muke ku buryo abaturage batera abayobozi amabuye, biratangaje cyane.’’

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rubavu ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Murenzi Janvier, yanenze iyo myitwarire y’abaturage, ati “Icyo kuvuga ngo muratwara ibikoresho hari n’ahandi byagiye biba bitewe na gahunda leta ifitiye abaturag, ntabwo ari icyemezo gifatwa na Komanda cyangwa Meya, ni icyemezo gifatwa n’urwego rwabahaye ingurane bakavuga bati aya mazu ntituyakeneye turashaka kuhubaka. Ibyo kuvuga ngo baratubwiye ngo tuzabijyana muzaze ku karere turebe inyandiko z’inama zahuje abo bireba turebe uwabivuze kuko iki cyemezo ntabwo gifatwa n’umuntu.’’

Abaturage ntibanyuzwe n’ igisubizo bahawe, basaba ko hajyaho itsinda ryafatanya n’ubuyobozi bw’ akarere gukurikirana hagashakwa inyandiko z’inama zabanje zemeje ko abaturage bagomba guhabwa ibikoresho byubatse inzu zabo.

Abaturage basigaye na bo batarasenya, baba ababariwe bakishyurwa n’abatarishyurwa na make, bavuga ko bafite impungenge z’umutekano wabo kuko batinya ko abajura bakwihisha mu basenya nijoro.

Inzu zatangiye gusenywa ahazagurirwa ikibuga cy'indege cya Gisenyi
Hitwikirwa ijoro inzu zigasenywa
Abaturage bashaka kwimukana ibikoresho byari ku nzu ariko ntibabyemeranyaho n'abayobozi
Ubuyobozi bw'Akarere ka Rubavu n'ubw'ikibuga cy'indege cya Gisenyi bagiranye inama n'abaturage bagomba kwimuka aho kizagurirwa
Abaturage banditse basaba kwemererwa kwimukana ibikoresho byari ku nzu zizasenywa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages