Aba bagore bavuga ko mbere bagisiga abana ku mupaka basangaga abana babo bahuye n’ibibazo byinshi; nyuma yo guhabwa aho abana barererwa ubu barishimira ko bahawe igishoro cyo gutangira kwikorera imishinga igamije kubateza imbere kandi bagakomeza gukurikiranwa.
Mukamusoni Clemence umwe muri aba bagore utuye mu murenge wa Cyanzarwe avuga ko kuri ubu bari kwiruhutsa nyuma ko kubona inkunga ibafasha kuva mu bucuruzi butabungura aho abenshi bakorera abandi.
Yagize ati “Turashima uburyo butandukanye twagiye dufashwamo,ikibazo cyo gusiga abana ku mupaka cyavuyeho kuko twabonye aho kubashira ariko kuri ubu twahawe amafaranga yo gutangiza.”
Umuyobozi mukuru w’umuryango uharanira iterambere ry’umuturage n’uburenganzira bwa muntu (ADEPE) Rucamumihigo Gregoire, ashyikiriza udutabo twa banki abagore bahawe inkunga, yabasabye gukoresha ayo mafaranga baharanira kwiteza imbere.
Yagize ati "Twafashije ku ikubitiro abagore 70 bari basanzwe bafite ikibazo cyo gusiga abana ku mupaka ubu barakangurirwa kubicikaho burundu, hari ibimaze gukorwa aho twabashiriyeho aho abana bafashirizwa ,iyi nkunga bahawe ni igamije kubafasha gucika ku bucuruzi bwo gukorera abandi kuko usanga butabungura. Iki gishoro kibafashe gukora biteza imbere banateza imbere imiryango yabo. "
Depite Mukabikino Henriette, yasabye aba bagore bafashijwe kuzamura imiryango yabo bita ku bana babo kugira ngo bakure neza.
Hari ingamba nyinshi zagiye zifatwa na guverinoma y’u Rwanda zigamije guca burundu iki kibazo cy’ababyeyi basigaga abana ku mupaka harimo kubashyiriraho aho bazajya babasiga mu kigo mbonezamikurire ndetse mu isoko mpuzamipaka ry’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hashizwemo icyumba bazajya bonkerezamo abana.
Ikibazo cyo gusiga abana ku mupaka cyatewe n’uko bitemewe kwambutsa umwana umupaka; kugira ngo umwambutse bisaba kumusabira uruhushya, aho bamwe bavuga ko baburaga ubushobozi bwo kubashakira ibyangombwa kandi nta n’umuntu bafite wo kubasigarana.



















TANGA IGITEKEREZO