00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Abagore basigaga abana ku mupaka batewe inkunga yo kubafasha kwigira

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 11 March 2018 saa 12:21
Yasuwe :

Urwego rw’Igihugu cy’Imiyoborere binyuze mu muryango uharanira iterambere ry’umuturage n’uburenganzira bwa muntu , ADEPE(Action pour le Dévelopement du Peuple), rwateye inkunga abagore 70 basigaga abana ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ya miliyoni 3.6 z’amafaranga y’u Rwanda, azabafasha kwigira no kwiteza imbere.

Aba bagore bavuga ko mbere bagisiga abana ku mupaka basangaga abana babo bahuye n’ibibazo byinshi; nyuma yo guhabwa aho abana barererwa ubu barishimira ko bahawe igishoro cyo gutangira kwikorera imishinga igamije kubateza imbere kandi bagakomeza gukurikiranwa.

Mukamusoni Clemence umwe muri aba bagore utuye mu murenge wa Cyanzarwe avuga ko kuri ubu bari kwiruhutsa nyuma ko kubona inkunga ibafasha kuva mu bucuruzi butabungura aho abenshi bakorera abandi.

Yagize ati “Turashima uburyo butandukanye twagiye dufashwamo,ikibazo cyo gusiga abana ku mupaka cyavuyeho kuko twabonye aho kubashira ariko kuri ubu twahawe amafaranga yo gutangiza.”

Umuyobozi mukuru w’umuryango uharanira iterambere ry’umuturage n’uburenganzira bwa muntu (ADEPE) Rucamumihigo Gregoire, ashyikiriza udutabo twa banki abagore bahawe inkunga, yabasabye gukoresha ayo mafaranga baharanira kwiteza imbere.

Yagize ati "Twafashije ku ikubitiro abagore 70 bari basanzwe bafite ikibazo cyo gusiga abana ku mupaka ubu barakangurirwa kubicikaho burundu, hari ibimaze gukorwa aho twabashiriyeho aho abana bafashirizwa ,iyi nkunga bahawe ni igamije kubafasha gucika ku bucuruzi bwo gukorera abandi kuko usanga butabungura. Iki gishoro kibafashe gukora biteza imbere banateza imbere imiryango yabo. "

Depite Mukabikino Henriette, yasabye aba bagore bafashijwe kuzamura imiryango yabo bita ku bana babo kugira ngo bakure neza.

Hari ingamba nyinshi zagiye zifatwa na guverinoma y’u Rwanda zigamije guca burundu iki kibazo cy’ababyeyi basigaga abana ku mupaka harimo kubashyiriraho aho bazajya babasiga mu kigo mbonezamikurire ndetse mu isoko mpuzamipaka ry’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hashizwemo icyumba bazajya bonkerezamo abana.

Ikibazo cyo gusiga abana ku mupaka cyatewe n’uko bitemewe kwambutsa umwana umupaka; kugira ngo umwambutse bisaba kumusabira uruhushya, aho bamwe bavuga ko baburaga ubushobozi bwo kubashakira ibyangombwa kandi nta n’umuntu bafite wo kubasigarana.

Umuyobozi wa ADEPE, Rucamumihigo Gregoire, ashyikiriza inkunga umwe mu bagore bayigenewe
Abagore basigaga abana ku mupaka bashyikirijwe udutabo twa banki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages