00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Abagore batishoboye bahawe inzu zo kubamo

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 8 March 2022 saa 07:09
Yasuwe :

Imiryango ine y’abagore batagiraga inzu zo kubamo mu Murenge wa Cyanzarwe, bahawe inzu zo guturamo zirimo n’isaso igezweho mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Umugore.

Muri uyu Murenge kandi hituwe amatungo yatanzwe muri Gahunda ya Girinka, aho hatanzwe inka esheshatu n’amatungo magufi arimo intama 14 n’ihene imwe.

Nyirabiceri Kabibi uri mu bahawe inzu yavuze ko ashima Leta y’u Rwanda yamuzirikanye ashimangira ko azafata neza inzu yahawe.

Ati “Twiberaga hanze kuko inzu twari dufite yari yarasenyutse, imvura yagagwa tukanyagirwa. Ndashimira ubuyobozi cyane ko budukuye muri ibyo bibazo.”

Nyirahirigita Julienne nawe yavuze ko inzu yahawe izamufasha kwivana mu bwigunge no kwiteza imbere, ati “Nari mu bwigunge cyane, twararaga hanze, buri gihe tukaba duhangayikishijwe n’imvura ishobora kugwa ari nyinshi ikadutera, bwari ubuzima bugoye. Ndashimira Leta idutabaye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanzarwe, Uwimana Vedaste, yasabye abahawe izi nzu kuzifata neza.

Ati’’Muhawe nziza, muzazigirire isuku mwirinde amakimbirane kuko atuma abana badakura neza namwe mukadindira ntimutere imbere. Ntimwemerewe kugurisha inzu mwahawe kuko byatuma uwayihawe agaruka kuba umuzigo kuri Leta.”

Uyu muyobozi yavuze ko igikorwa cyo gutanga izi nzu gikomeje, ati “Turabizeza ko n’abasigaye badafite inzu muzabona”

Abaturage bakennye bahawe inzu zo kubamo
Imiryango yahawe inzu yari ifite akanyamuneza
Hatanzwe inzu enye zubatswe neza
Inzu zubatswe mu buryo bugezweho
Abahawe inzu banahawe ibiribwa byo kwifashisha mu minsi iri imbere
Hanatanzwe ibiringiti byo kwiyorosa
Abahawe inzu banahawe matela zo gukoresha
Inzego z'umutekano zafatanyije n'imiryango yahawe inzu kwishimira iki gikorwa
Inka eshashatu zatanzwe muri Gahunda ya Girinka
Abahawe inka bagaragaje akanyamuneza
Nyirabiceri Kabibi imbere y'inzu yahawe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages