00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Abagororwa 50 basabye imbabazi abo biciye muri Jenoside, bahabwa n’umukoro

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 1 March 2019 saa 10:24
Yasuwe :

Abagororwa 50 bafungiye muri Gereza ya Rubavu, kubera icyaha cya jenoside, basabye imbabazi imiryango y’abo biciye ariko bahabwa umukoro wo kuganiriza imiryango yabo kuko harimo abafata abacitse ku icumu nk’ababahemukiye bakabafungishiriza abantu.

Muri iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane, abagororwa basabye imbabazi barahirira imbaga yari aho kutazongera gukora ibyaha baguyemo.

Bazirushaka Boniface wo mu Karere ka Nyabihu, Umurenge wa Mukamira, yasabye imbabazi umuryango yiciye abantu batanu, avuga ko atakabaye ariho iyo ataba imbabazi za leta y’ubumwe.

Ati “Ni ikimwaro kuri njye kubw’icyaha nakoze, ukuntu twari tumeze mu 1994 birababaje, niyo mpamvu ndi hano nsaba imbabazi umuntu witwa Ngabo Felix, nahemukiye nkamwicira umuryango we w’abantu batanu. Ni icyaha nsabira imbabazi, sinakabaye ndiho ni imbabazi za leta y’ubumwe’’.

Ngabo Felix wiciwe na Bazirushaka Boniface, avuga nyuma yo kubasaba imbabazi umuryango we babanye neza.

Ati “Nubwo yanyiciye, yandikiye Papa none kuko atabonetse nemeye kumuha imbabazi mbikuye ku mutima. Nubwo ympemukiye umuryango we tubanye neza’’.

Biryamo Joseph wo mu Murenge wa Mudende, avuga ko yari mu gitero cyahitanye Abatutsi 2000 bari bahungiye muri Kaminuza ya Mudende, asaba imbabazi avuga ko yitandukanyije n’icyaha.

Ati “Muri Kaminuza ya Mudende twahiciye abatutsi 2000 harokotse mbarwa. Uko nari ndi icyo gihe narahindutse, ndasaba imbabazi abarokotse bo mu yahoze ari Komini ya Mutura narabahemukiye ndabizeza ko nitandukanyije n’icyitwa icyaha”.

Bahawe imbabazi n’umukoro

Mudenge Boniface warokokeye muri kaminuza ya Mudende, avuga ko nubwo abagororwa basaba imbabazi ariko imiryango yabo ikirwaye kuko igifata abarokotse nk’ababahemukiye.

Ati “Ndavuga ku miryango yanyu kuko iyo tureba ishusho bafite kubera kubagemurira, ntabwo babona ubudasa dufite, imiryango yanyu iracyafite ibikomere. Turasaba ko abafunzwe badufasha bakaganiriza imiryango yabo, iradutinza idufata nk’ababahemukiye tukabafungisha’’.

Ndererimana Gaetan ukomoka mu yahoze ari Komini Kayove, wari uyoboye abireze bose yasabye ko imiryango yabo nayo yasaba imbabazi kuko nayo ibyabaye yareberaga, ikanarya ku byasahuwe.

Ati “Mbere ya Jenoside nakoraga muri Ministeri y’ubucuruzi nkanaririmba mu itorero rya Bikindi Simon, ibintu twakoraga imiryango yacu yarabonaga, abagore bacu nibo bambaraga ibitenge twasahuye, bakabaye na bo barasabye imbabazi niba batabikora ni ukuturogera abana”.

Yakomeje agira ati “Niba narazanaga ihene watekerezaga ko ari iwanyu cyangwa iwacu bayimpaye, dufatanye abagore bacu ntibabeshye abana kuko bazaba nkatwe. Uyu mwambaro twambaye ni umwambaro w’ububwa”.

Senateri Mugesera Antoine wari uhagarariye akanama ngishwanama, yasabye abasabye imbabazi kutavuga ko ari satani kuko bose babatijwe.

Ati “Muve mu rwenya ntimukabeshyere satani, gusa ndashimira aba bantu bireze bakemera ibyaha, ni ubugabo, ni ubutwari mwashatse kweza imitima yanyu”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Ndayisaba Fidèle, yashimiye abireze avuga ko ubwiyunge ari urugendo ko ntagusubira inyuma.

Ati “Ibirimo gukorwa ni ingirakamaro, hari abatinze gusa aba ni urugero rwiza kuko babohoye benshi abari bagifite kuvuga ko abafunzwe barengana babonye ukuri. Ni ukudacika intege kuko ni urugendo ntituzasubira inyuma”.

Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS), bwemeza ko hari n’abandi 1200 bategereje kujyanwa aho bakoreye ibyaha bagasaba imbabazi abo bahemukiye.

Bose hamwe basabye imbabazi mu ruhame
Bazirushaka Boniface wo mu Karere ka Nyabihu yasabye imbabazi
Nyuma yo guhana imbabazi bahoberanye
Byiringiro Jean Paul umwana wa Bazirushaka Boniface na Ngabo Felix
Kabanda Innocent uhagarariye Ibuka mu Karere ka Rubavu ari kumwe n'uwasabye imbabazi
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Ndayisaba Fidèle, yashimiye abireze
Senateri Mugesera Antoine yasabye abireze kutitwaza shitani kuko bose bari barabatijwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages