00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Abagororwa barasaba kujya bajya hanze gukora imirimo iteza imbere igihugu

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 24 January 2019 saa 04:28
Yasuwe :

Imfungwa n’Abagororwa bo muri Gereza ya Gisenyi iri i Nyakiriba, mu Karere ka Rubavu, barasaba ko bakoroherezwa kujya bajya gukora imirimo hanze ifitiye akamaro igihugu kuko bafite ubumenyi n’ingufu byagira akamaro aho guhora bicaye.

Bavuga ko muri bo harimo abenjeniyeri, abaganga n’abandi bafite ubumenyi ndetse n’ingufu zabyazwa umusaruro mu iterambere ry’igihugu.

Iki cyifuzo bakigaragaje kuri uyu wa Gatatu, ubwo ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, bwari bwabasuye mu cyumweru cyahariwe ubufasha mu by’amategeko.

Umugororwa witwa Rulinda Vedaste Senga, ukuriye Club yo kurwanya Jenoside, yabwiye ubuyobozi ko muri gereza bafite abantu bize n’imbaraga z’abasore, asaba ko harebwa uko zabyazwa umusaruro.

Ati “Hari imbaraga n’ubwenge hano, dufitemo abenjeniyeri, hari aba dogiteri, hari abantu bize kandi n’ubu hano dufungiye turacyarimo kwiga. Turasaba ko muri leta hashyirwaho gahunda y’uburyo bwo gukoresha izi mbaraga”.

Yakomeje avuga ko ibyo leta ibatangaho ari byinshi bibaye ngombwa na bo babitangaho umusanzu bakagirira n’imiryango yabo akamaro.

Ati“Hari abajya babara bagasanga bamaze kurya ingunguru enye, tekereza izo ngunguru amafaranga yazo ugashyiraho imiti yo kutuvura, amazi dukoresha, abakozi benshi bakora hano kubera twe, nonese kuki tutaba abakozi ba leta tugafasha mu kwishakira ibyo kurya kuko uru Rwanda rwacu rufite ubudasa”.

“Ntabwo dufunzwe nko muri Congo cyangwa ahandi usanga bahinga bafunze iminyururu, mudufashe izi mbaraga zo gukomeza kwasama nk’ibyana by’inyoni, byazadufasha gutaha dukomeza akazi”.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, yabashimiye kuba bashaka gutanga umusanzu mu iterambere, abizeza ko birimo kwigwaho uko bazajya bakora akazi hanze.

Ati “Ndabashimira kuba mushaka gutanga umusanzu mu iterambere twubaka igihugu cyacu mu kwihutisha iterambere. Twahoze tubiganiraho n’ubuyobozi ukuntu imbaraga zanyu zagira akamaro ku buryo n’ibibatunga mwatangaho umusanzu, ibiganiro nibirangira bazabamenyesha”.

Gereza ya Gisenyi iri Nyakiriba ikaba ifungiyemo abagororwa 6 500, bakaba bakora ibikorwa birimo ubuhinzi n’ubworozi.

Abagororwa bo muri gereza ya Gisenyi iri i Nyakiriba
Rulinda Vedaste Senga yasabye ko imbaraga z'imfungwa n'abagororwa zabyazwa umusaruro mu iterambere ry'igihugu
Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Gilbert Habyarimana n'Umuyobozi wa Gereza SSP Kayumba Innocent
Meya Habyarimana yabwiye abagororwa ko icyifuzo cyabo kirimo kuganirwaho
Bamwe mu bacungagereza ba Gereza ya Gisenyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages