Muri gahunda yo kubungabunga ishyamba rya Gishwati, abasigajwe inyuma n’amateka baribagamo leta yabubakiye inzu Mudugudu wa Vision mu 2010.
Umurenge wa Cyanzarwe watangaje ko mu miryango 457 yatujwe muri uwo mudugudu, harimo 87 y’abasigajwe inyuma n’amateka ariko muri iyo yabo, 51 yaragurishije kuva mu 2012.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanzarwe, Nsabimana Mvano Etienne, ati “Nubwo bagurishije ntibyemewe.”
Igiteye agahinda, abasigajwe inyuma n’amateka ubwabo bivugira ko bagiye bubikwaho urusyo n’ababaguriraga.
Nyirahabimana Mukabuduri yagize ati ’’Barazaga bakaduha ibihumbi 90 Frw bakandika miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana atanu kandi atariyo baduhaye kuko tutazi gusoma. Abo twaguze baraje ngo njye kubahinduriza [icyangombwa cy’u butaka] ndabyanga kuko bambeshye, banyaka indangamuntu yanjye barayijyana n’iy’umugabo wanjye ubu ugera ahahoze ari iwawe bakagukubita, tugiye gupfa nk’imbwa kandi Leta y’u Rwanda ntako itari yaratugize.’’
Mpangaza Charles, umwe mu basigaye batuye muri uwo Mudugudu yabwiye IGIHE ko bagenzi be bagurishije inzu zabo ati ’’Twaje gutura hano amazu ari mazima kubera imibereho mibi y’aha hantu abana bakaburara, twatangiye dusambura amabati none n’ibibanza barabigurishije bisubirira i Nyabihu na Ngororero kubera ko ho babashaka kubona akazi n’ibumba bakabumba.’’
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanzarwe, Nsabimana Mvano Etienne, yasabye aba baturage kwirinda ibyo babashukisha kandi ko abayaguze bagiye kuyamburwa.
Yagize ati ’’Nyabuna aya mazu mwahawe niyo gakondo yanyu nimuyikomereho, rero ibyo kuvuga ngo abantu bavuye mu mugi baraza bababashukisha amafaranga y’ubusa bubusa ugasanga mutanze ahantu leta yabatuje ntibikwiye. Aya mazu yaratuvunnye nubwo mwayagurishije murabizi ko mu byemezo mwasinye murabizi ko aya mazu mutemerewe kuyagurisha. Ibi ndi kumva ngo abantu baraje barayagura twatangiye ibarura tugiye kubijyana muri njyanama y’akarere bampe uburengenzira aya mazu tuyasubize beneyo, niba yarakunaniye leta ifite abandi izatuzamo.’’
Abasigajwe inyuma n’amateka bakuwe muri Gishwati muri Cyanzarwe, uretse inzu bari barahawe ubutaka bwo guhingamo.



















TANGA IGITEKEREZO