00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Abahinzi b’imboga barataka ibihombo, imyaka yabo yaheze mu murima

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 20 April 2020 saa 12:57
Yasuwe :

Abahinzi b’imboga n’imbuto mu Karere ka Rubavu, barataka igihombo batewe n’imyaka irimo kuborera mu mirima kuko kuva ingamba zo kwirinda Coronavirus zajyaho n’umuguzi babonye ari we urimo kugena igiciro abaguriraho.

Aba bahinzi biganje mu bice by’ikibaya gihana imbibi na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), mu mirenge ya Cyanzarwe, Busasamana na Bugeshi, bavuga ko n’isoko bari basigaranye ryo mu Mugi wa Goma na ryo ryahagaze.

Musabyimana Mussa Mustapha, umuyobozi w’abahinzi b’imboga mu Murenge wa Busasamana, avuga ko imboga yateye zimuhenze zabuze isoko agasaba leta ko yabafasha kubona isoko.

Ati “Nk’ubu nateye tungurusumu bintwaye miliyoni n’igice z’amafaranga y’u Rwanda none zareze nta muntu n’umwe uza kuzimbaza. Chou Fleurs nazo zantwaye amafaranga menshi ubu zareze kandi zo ntizibikika zimwe zatangiye kwangirika, badufashe abakiriya baboneke kuko turimo guhomba.’’

Semanegu Stanislas avuga ko ubu bigoranye, agasaba leta kubafasha kubona abakiriya no kuborohereza mu ngendo.

Ati “Ubundi mbere abakiriya barazaga ku bwinshi none ubu imipaka yarafunzwe n’abajyana umusaruro i Kigali biragoranye kuko hari ibyangombwa bisabwa kugira ngo abantu bajyane umusaruro. Turasaba leta ko yadufasha ikorohereza abashaka kuza kurangura muri ibi bihe turimo, ikanadufasha kubona abakiriya mu zindi ntara kuko hari abakeneye imboga’’.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, avuga ko ikibazo kiri mu nzira zo gukemuka kuko bavuganye n’abaguzi kandi batangiye kujya kurangura.

Ati “Iki kibazo twarakimenye si uko isoko ridahari ahubwo ni uko umubare w’abaguzi wagabanutse ibiciro bigashaka kumanuka bikajya hasi, byabaye ngombwa ko tubarura abaturage bose bafite umusaruro w’imboga kugira ngo tubahuze n’abaguzi”.

“Twabonye abahinzi 105 bafite umusaruro w’amashu, ibitunguru, tungurusumu, karoti, twamaze kuvugana n’abacuruzi ntabwo bikomeza kumanuka ahubwo biraza kujyana n’aho isoko rigeze’’.

Habyarimana yakomeje asaba abaturage bafite ikibazo cy’umusaruro kwegera ubuyobozi kuko isoko rihari mu gihugu hose bakeneye imboga.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), kivuga ko u Rwanda muri 2024 ruteganya kuzaba rubona toni 46.314 z’umusaruro w’ubuhinzi bw’imboga ku mwaka zizajya zinjiza miliyoni 130 z’amadolari.

Imirima ihinzemo imboga zeze zabuze abaguzi
Musabyimana uyobora abahinzi b'imboga mu Murenge wa Busasamana avuga ko imboga yahinze zimuhenze zabuze isoko
Musabyimana areba tungurusumu ze zabuze abazigura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages