Abahamijwe ibyaha ni Mbanjimbere Faustin wahoze ayobora Koadu, Rwango Jean Claude, wari umunyamabanga, Hakizimana Hassan na Nzabandora Theogene ba Rwiyemezamirimo bubatse iri bagiro, Ndagijimana Theophile wari ukuriye komite ngenzuzi na Hamuri Bahati, noteri w’Umurenge wa Rubavu.
Mu byaha baregwaga bahamijwe icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano yemezaga umwenda wa miliyoni 435.536.527 z’amafaranga y’u Rwanda, aho batumije inama ikitabirwa n’abantu 28 ariko bagasinyira abanyamuryango 62 noteri w’umurenge nawe akabyemeza ashyiraho kashe.
Ku cyaha cyo kunyereza umutungo no gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro urukiko rwabagize abere kuko ubushinjacyaha nta bimenyetso bifatika byatanze.
Umucamanza nyuma yo kubashinja icyaha cy’inyandiko mpimbano yemeje ko bafungwa imyaka itandatu, Mbanjimbere Faustin na Rwango Jean Claude kwishyura amafaranga ibihumbi 310 y’u Rwanda, yasohotse ari insimburamubyizi ku bantu batitabiriye inama, abahamijwe icyaha bakazishyura koperative miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda nk’indishyi na miliyoni imwe y’igihembo cya avoka.
Perezida wa Koperative Koadu, Musabyimana Nyarubisi Bertin, yavuze ko bishimira imyanzuro ariko ko bagiye kureba uko bajuririra ku birebana n’amafaranga kuko urukiko rutahaye agaciro ibimenyetso byatanzwe.
Ati “Turashimira abacamanza, ibi byerekana ko mu Rwanda hari ubutabera ariko nyuma yo kubona inyandiko y’urubanza turaza kwicarana n’umunyamategeko wacu turebe uko twajurira ku birebana n’amafaranga yanyerejwe kuko urukiko ntirwahaye agaciro ibimenyetso twatanze’’.
Koperative KOADU yashinzwe mu 2009, igamije gukora ububazi bw’inka. Mu 2012 ni bwo yatangiye kubaka ibagiro ryagombaga kurangira mu 2015 biza kugaragaramo ibibazo ku buryo mu 2016 ari bwo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative (RCA) cyahagaritse Komite yayiyoboraga nyuma yo gutahura uburiganya mu masoko yatangwaga mu myubakire y’ibagiro.



















TANGA IGITEKEREZO