Bamwe muri uru rubyiruko ntibabashije kurangiza amashuri yisumbuye n’abayarangije babura akazi. Nyuma yo guhabwa amahugurwa y’uburyo bakwiteza imbere, bakoranye n’ibigo by’imari iciriritse bishyira hamwe bahanga imirimo iciriritse irimo iy’ubugeni, ubuhinzi n’ubworozi none bimaze kubazamura.
Uwizeyimana Dorothée w’imyaka 23 avuga ko yatangiriye ku mafaranga make ariko ubu akaba amaze gutera intambwe ishimishije.
Ati “Natangiranye amafaranga 5000 ngura irangi n’uburoso, Gen. Mubaraka ampa ibihumbi 100, kuva ubwo ntangira gukora byisumbuyeho. Mfite isoko ryo mu murenge wa Cyanzarwe ryo gushushanya ibirango by’amashuri n’ibyapa, nkaba mfite amafaranga ibihumbi 500 kuri konti. Ndateganya gushinga ‘atelier’ ikomeye izamfasha kwitabira amamurikagurisha.”
Mugenzi we Dusengemungu Arsène wo mu murenge wa Rubavu avuga ko hamwe na babgenzi be bahisemo guhinga ibitunguru bikaba bimaze kubaha umusaruro.
Yagize ati "Njye na bagenzi banjye twatangiye twizigamira amafaranga 500 ageze ku bihumbi 473 tuyashora mu buhinzi bw’imboga n’ibitunguru ubu tukaba tugeze kuri miliyoni imwe n’ibihumbi magana abiri.’’
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Sinamenye Jeremie yashimye intambwe uru rubyiruko rwateye asaba abandi kurufatiraho urugero bakorana n’amabanki kugira ngo babashe kwiteza imbere.
Ku ruhande rw’umushinga TechnoServe ari na wo wahuguye urubyiruko rugera kuri 200, Umuyobozi wawo Tuyisenge Angelique, avuga ko nta mafaranga make abaho, ko icyo babafasha ari ukububakamo icyizere.
Uru rubyiruko rwamurikiwe Akarere ni 201 baje biyongera kuri 743 bahuguwe mbere, hanahembwa amakoperative arindwi yabaye indashyikirwa mu gukora neza, aho buri koperative yahembwe miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda, naho abikorera ku giti cyabo umunani buri umwe yahembwe amafaranga ibihumbi 340.



















TANGA IGITEKEREZO