Kuri uyu wa Gatatu mu Karere ka Rubavu habaye ubukangurambaga bugamije gukangurira abaturage kuba maso, ugize amakuru amenya ku ihohoterwa ntayatindane.
Bwateguwe n’Urugaga rw’amadini mu kubungabanga Ubuzima mu Rwanda (RICH) ifatanyije na Oxfam Rwanda, bugamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa cyane cyane abagore n’abakobwa.
Umuyobozi w’Ibitaro bya Gisenyi, Lt Col Dr Kanyankore William, yabwiye abaturage ko bitemewe kunga uwahohotewe n’uwabimukoreye, kuko ari ukwimakaza umuco wo kudahana.
Ati “Ntabwo dusaba ko umuntu wahohotewe bamusengera cyangwa bamuhuza n’umuryango bigakemuka, nta rwego na rumwe rufite ubushobozi bwo guhura n’uwahohotewe uretse kwa muganga.”
“Naho byabindi twumva ngo twagiye kwiyunga kwa pasiteri bikarangizwa n’amasengesho, ntabwo byemewe n’uzabikora azafatwa nk’umufatanyacyaha.”
Bishop Gapira Faustin uhagarariye wari uhagarariye Umuyobozi wa RICH, Musenyeri Thadée Ntihinyurwa, yavuze ko biyemeje gushyira imbaraga kurwanya ihohoterwa binyuze mu nyigisho batanga.
Ati "Hari abakirihishira byaba ugasanga bazanye kunga imiryango, ingaruka bakazirengagiza. Tugiye gukaza ubukangurambaga tunasaba buri wese gutanga amakuru ku gihe ahantu hagaragaye ihohoterwa, kugira umukobwa afashwe ingaruka zitaramubana nyinshi.”
Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’iburengerazuba, CP Rutikanga Rogers yagaragaje ko ikibazo cy’ihohoterwa gikomeje kwiyongera, kuko hadasiba kumvikana impfu za hato na hato.
Yatanze urugero ko nko mu mezi atatu ashize uhereye muri Nyakanga uyu mwaka, mu karere ka Rubavu hasambanijwe abana 75, hagafatwa ku ngufu inshuro 48, ubushoreke haboneka ibibazo birindwi, guhoza ku nkeke byo haboneka 42.
Akomeza agira ati “Habaye no kwicana kw’abashakanye inshuro ebyiri. Ni ikibazo kuko ibi bintu ntabwo bikwiye, ni ibintu dukwiye kurwanya.”
Miss Rwanda 2018 Irankunda Liliane nawe yakanguriye urubyiruko bagenzi be gutanga amakuru hakiri kare mu rwego rwo kugabanya ingaruka zo kwandura k’uwahohotewe.
Ati “Iyo mutinze hari ubwo usanga umukobwa atwaye inda cyangwa akavanamo indwara, akiheba, akiyanga, igihugu kigatakaza umuntu mu gihe iyo uyatanga mbere yakajyanwe kwa muganga, akitabwaho n’uwamuhohoteye agahanwa.”
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore, Kamanzi Jacqueline, yasabye abakobwa kumenya ko ubuzima bwabo bufite agaciro kandi butagira igiciro.
Yabibukije kwirinda umuntu wese wabashuka agamije kubasambanya.



















TANGA IGITEKEREZO