Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, Modeste Mbabazi, yavuze ko hari ubugenzuzi bw’Ikigo cy’Amakoperative buri gukorwa ku buryo aho bigaragaye ko hari amafaranga yanyerejwe, ababishinzwe batangira gukurikiranwa.
Ati “Hari ubugenzuzi burimo gukorwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Amakoperative, RCA, aho bigaragaye ko hari Sacco yanyereje umutungo ababikoze turabakurikirana.’’
Aba bakozi bafunzwe nyuma y’uko Umuyobozi wa Sacco y’Umurenge wa Rugerero nawe atawe muri yombi akurikiranyweho kunyereza amafaranga angana na miliyoni 192 Frw ndetse n’Umucungamutungo wa Sacco Imbonera y’Umurenge wa Mudende ukekwaho kunyereza miliyoni 23 Frw.
Baramutse bahamwe n’icyaha bahanwa hakurikijwe ingingo ya 12 mu itegeko ryerekeye kurwanya ruswa ivuga ko umuntu wese, ufite ububasha bwo gucunga umutungo ufitiye rubanda akamaro, iyo awukoresha mu buryo bunyuranyije n’amategeko aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.



















TANGA IGITEKEREZO