Abafunzwe ni Kayitesi Marie Claire ushinzwe Ibiza mu Karere, Habimana Martin umujyanama wa Komite Nyobozi mu karere, Hagenimana Epimaque, Umuyobozi w’ishami rishinzwe imibereho myiza y’abaturage, na Dukundimana Espérence , Umuyobozi w’ishami ry’ubutegetsi n’imicungire y’abakozi.
Bakurikiranyweho gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro aho imifuka 5078 ya Sima yangirikiye mu bubiko.
Umuvugizi w’urwego rushinzwe ubugenzacyaha, Modeste Mbabazi yemeje aya makuru, ariko avuga ko akiyakurikirana neza.
Iyi sima nyangiritse yari yaratanzwe na Ministeri y’ingabo binyuze mu ishami ry’Inkeragutabara mu masezerano n’akarere ka Rubavu. Imaze umwaka mu bubiko kandi yari igenewe kubakira abatishoboye n’abandi baturage basenyewe n’ibiza.
Ingingo ya 12 mu itegeko ryo kurwanya Ruswa ivuga ko umuntu wese ufite ububasha bwo gucunga umutungo ufitiye rubanda akamaro, mu rwego rwa Leta cyangwa ikigo cyigenga, sosiyete, koperative, umuryango utari uwa Leta ufite ubuzima gatozi, uwukoresha mu byo utateganyirijwe, uwureka cyangwa utawitaho ukononekara cyangwa uwukoresha mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni ariko atarenze miliyoni eshanu.



















TANGA IGITEKEREZO